English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mwanafunzi n’umugore we bibarutse umwana wabo w’imfura

Kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Werurwe 2024 umunyamakuru Ismael Mwanafunzi n’umugore we Mahoro Claudine nawe wahoze ari umunyamakuru kuri Radio/TV10 bibarutse umwana wabo  w’imfura w’umuhungu.

Mwanafunzi yatangaje ko kuri iyi tariki umuryango we wakiriye umwana wabo w’imfura ariko ntihagira byinshi atangaza.

Yavuze ati” nta byinshi mvuga, urabizi Mwanafunzi ntabwo akunda ko ubuzima bwe bwite bujya ku karubanda gusa twakiriye umwana mu muryango we ,ukaba Iwacu”

Ku wa 01 Nyakanga 2023 nibwo Ismael Mwanafunzi na Mahoro Claudine bakoze ubukwe , ni ubukwe bwabareye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye mu busitani bwa Indangamurage.

Ismael Mwanafunzi azwi cyane kuri Radio Rwanda mu kiganiro Waruziko ariko akaba yaremenyekanye cyane kuri Radio Isango Star mbere yuko ajya gukorera RBA.



Izindi nkuru wasoma

Jennifer Lopez na Ben Affleck basabye gatanya ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

Umuyobozi w'ibitaro arakekwaho kwica umwana

Abapolisi ba DRC bari barahungiye muri Uganda basubijwe iwabo

Rusizi:Umuceri wari warabuze abaguzi mu kibaya cya Bugarama wabonye abaguzi

Abanenga gahunda z’u Rwanda bahozeho kandi ko umuhate wabo ntacyo watanze-Paul Kagame



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-03-11 17:17:51 CAT
Yasuwe: 134


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mwanafunzi-numugore-we-bibarutse-umwana-wabo-wimfura.php