English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ukraine yashwanyaguje ikindi kiraro rutura cy'Uburusiya 

Ukraine ivuga ko yashwayaguje ikiraro cy’ingenzi cya kabiri mu karere ka Kursk k’Uburusiya nyuma y'iko ingabo zayo zinjiye muri ako gace.

Igisirikare cya Ukraine ku cyumweru cyasohoye amashusho yafatiwe mu kirere y’igitero kuri icyo kiraro – kivuga ko kiri ku ruzi rwitwa Seym mu gace ka Zvannoe.

Nyuma y’amasaha ibyo bibaye, Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko intego zo kwinjira mu karere ka Kursk zirimo kurema “akarere ko kwikingira” ko guhagarika ibitero by’Uburusiya.

Hagiye gushira ibyumweru bibiri Ukraine ikoze ibitero bikomeye ku butaka bw’Uburusiya kuva Moscow yatera Ukraine mu 2022.

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize, Ukraine yashwanyaguje ikindi kiraro ku ruzi Seym, hafi y’umujyi wa Glushkovo.

Icyo kiraro cyakoreshwaga na Kramlin mu kugeza ibyangombwa nkenerwa ku ngabo z'Uburusiya ziri ku rugamba.

Mbere, inzobere mu bya gisirikare zari zatangaje ko ibiraro bitatu muri ako gace bifasha kugeza ibya ngombwa ku ngabo z’Uburusiya, zivuga ko bibiri byashwanyagujwe ndetse bikangirika cyane, nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibivuga.

Nyuma y’ibyumweru hafi bibiri ingabo za Ukraine zinjiye mu Burusiya, birasa n’aho umugambi ari ukugumayo burundu.

Uburusiya bwateye Ukraine muri Gashyantare 2022 ariko vuba aha bwagenze buhoro mu gufata ibice byo mu burasirazuba bwa Ukraine.

Uburusiya ariko bwatunguwe n’uko ingabo za Ukraine zinjiye ku butaka bwabwo mu karere ka Kursk, aho Ukraine yateguye iki gitero mu ibanga kikaba gitunguranye.



Izindi nkuru wasoma

Ukraine yashwanyaguje ikindi kiraro rutura cy'Uburusiya

Ingabo za Ukraine zafashe umujyi ukomeye w'u Burusiya

USA yohereje amato rutura n'indege by'intambara mu burasirazuba bwo hagati mu gihe Iran ishaka kwiho

DRC yatanze ikindi kirego gishya ku Rwanda gitandukanye n'ibyo imaze iminsi irushinja

Umukinnyi wa filimi ya "Pirates of the Caribbean" yishwe n'ifi rutura yo mu nyanja



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-19 08:39:09 CAT
Yasuwe: 40


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ukraine-yashwanyaguje-ikindi-kiraro-rutura-cyUburusiya-.php