English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyanza:Umugabo yaguwe gitumo amaze amasaha ari gusambana n'umugore w'abandi 

Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kibirizi AKagali ka Rwotso mu Mudugudu wa Bigarama umugabo yaguwe gitumo ari gusambana n'umugore w'abandi ahita atabwa muri yombi.

Ibi byamenyekanye ku wa mbere tariki ya 20 Gicurasi ubwo umugabo w'imyaka 41 yajyaga kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibilizi kurega umugore we basezeranye byemewe n'amategeko ufite imyaka 39 ko yamufashe ari gusambana n'undi mugabo w'imyaka 29.

Uwo mugabo wagiye gutanga ikirego yavuze ko ku wa gatanu tariki ya 17 yahamagawe n'umugore we amubaza ahantu ari,umugabo amubwira ko ari mu itsinda umugabo atashe ageze mu rugo abura umugore we.

Ubwo nibwo yahise atangira kumuhamagara kuri telefone ariko telefone yari yamaze kuyikuraho,yatangiye kubaza abaturanyi bamubwira ko bamubonanye n'uriya mugabo babafatanye.

Uwo mugabo yihutiye kujya aho bamurangiye ahageze asanga bikingiranye mu nzu akomanze banga kumukingurira nibwo yahise ahamagara ubuyobozi bw'Umudugudu.

Kugeza ku wa 18 Gicurasi uyu mugabo n'umugore bari bibereye mu cyumba banze gukingura kugeza ubwo inzengo z'umutekano zirimo DASSO, RIB na Polisi zaje zikabakinguza ndetse bahita bajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibilizi.

Uwo mugabo watanze ikirego avuga ko umugabo wasanzwe asambana n'umugore we  uwe yari amaze iminsi yahukanye kandi ko yari amaze iminsi akururana n'umugore we nubwo yabibazaga umugore we akamuhakanira.

Abatawe muri yombi bemeye ko bari basanzwe basambana kandi bemere ko kuwa 17 Gicurasi batangiye gusambana saa tatu z'ijoro bakageza saa sita z'igicuku.

Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB ruracyakomeje iperereza.



Izindi nkuru wasoma

Nyamashek: Yaguwe gitumo ari gusambanya inka.

Ngoma: Amatungo 18 amaze kwandura indwara y'ubuganga.

RIB yerekanye Abameni bamaze kwiba miliyoni 420

Burundi:Abantu 171 bamaze kwandura icyorezo cy'ubushita bw'inkende

DRC:Muri gereza ya Butembo hamaze gupfira imfungwa 56



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-21 03:25:43 CAT
Yasuwe: 221


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NyanzaUmugabo-yaguwe-gitumo-amaze-amasaha-ari-gusambana-numugore-wabandi-.php