Nyanza:Umugabo yaguwe gitumo amaze amasaha ari gusambana n'umugore w'abandi
Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kibirizi AKagali ka Rwotso mu Mudugudu wa Bigarama umugabo yaguwe gitumo ari gusambana n'umugore w'abandi ahita atabwa muri yombi.
Ibi byamenyekanye ku wa mbere tariki ya 20 Gicurasi ubwo umugabo w'imyaka 41 yajyaga kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibilizi kurega umugore we basezeranye byemewe n'amategeko ufite imyaka 39 ko yamufashe ari gusambana n'undi mugabo w'imyaka 29.
Uwo mugabo wagiye gutanga ikirego yavuze ko ku wa gatanu tariki ya 17 yahamagawe n'umugore we amubaza ahantu ari,umugabo amubwira ko ari mu itsinda umugabo atashe ageze mu rugo abura umugore we.
Ubwo nibwo yahise atangira kumuhamagara kuri telefone ariko telefone yari yamaze kuyikuraho,yatangiye kubaza abaturanyi bamubwira ko bamubonanye n'uriya mugabo babafatanye.
Uwo mugabo yihutiye kujya aho bamurangiye ahageze asanga bikingiranye mu nzu akomanze banga kumukingurira nibwo yahise ahamagara ubuyobozi bw'Umudugudu.
Kugeza ku wa 18 Gicurasi uyu mugabo n'umugore bari bibereye mu cyumba banze gukingura kugeza ubwo inzengo z'umutekano zirimo DASSO, RIB na Polisi zaje zikabakinguza ndetse bahita bajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibilizi.
Uwo mugabo watanze ikirego avuga ko umugabo wasanzwe asambana n'umugore we uwe yari amaze iminsi yahukanye kandi ko yari amaze iminsi akururana n'umugore we nubwo yabibazaga umugore we akamuhakanira.
Abatawe muri yombi bemeye ko bari basanzwe basambana kandi bemere ko kuwa 17 Gicurasi batangiye gusambana saa tatu z'ijoro bakageza saa sita z'igicuku.
Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB ruracyakomeje iperereza.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show