English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyirangondo wamamaye kubera ijambo "Abakobwa bafite ubushyuhe" yapfuye

Umukecuru wo mu karere Gisagara wamamaye kubera ijambo "Abakobwa bifite ubushyuhe" yitabye Imana.

Ubwo iyi mvugo yadukaga  yatumye uyu mukecuru witwa Nyirangondo Esperance aba icyirangirire kuko mu gihe gito iyo mvugo yahise itangira gukoreshwa mu ndirimbo.

Amakuru avuga ko uyu mukecuru yitabye Imana saa cyenda z'urukerera rwo ku wa 11 Nyakanga aguye mu bitaro bya Kibirizi aho yari maze igihe arwariye.

Bitegenijwe ko aza gushyingurwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024.

Nyirangondo apfuye yari asigaranye abana babiri batarashaka icyakora yabyaye abana 10 ariko 8 bose bakaba bari barashatse ndetse bikaba ari bimwe mubyo yishimiraga kubona abuzukuru ubuvivi n'ubuvivure.

Ubwo Dj Pius na Bruce Melodie nk'abahanzi bakoresheje iryo jambo mu ndirimbo, h bamusuraga hari mu 2020 yababwiye ko akunda Perezida Paul Kagame cyane 

Ati"Narambe agire ubuzima bwiza ,nzi ibihuru yanyuzemo.

 



Izindi nkuru wasoma

Iburengerazuba:Abafite ibyabo byangijwe n'ibikowa bya WASAC bagiye guhabwa ingurane

Umugore bivugwa ko ariwe wenyine wari usigaye mu muryango yasanzwe yapfuye

DRC:Abana 60 bavanywe mu mitwe yitwaje intwaro harimo n'abafite imyaka 7

Tamale Mirundi wahoze ari umuvugizi wa Perezida Museveni yapfuye

Muhanga:Uwari umukozi muri Hoteri yasanzwe mu muferege yapfuye



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-12 14:07:32 CAT
Yasuwe: 84


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyirangondo-wamamaye-kubera-ijambo-Abakobwa-bafite-ubushyuhe-yapfuye.php