English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyungwe:Inyamaswa 225 zimaze kwicwa, haribazwa igikwiye gukorwa 

Inyamaswa ziganjemo inyamabere n’ibikururanda zirenga 225 nizo zishwe n’impanuka mu muhanda uca muri parike ya Nyungwe mu mwaka wa 2023 haboneka Toni 6 z’imyanda ijugunywa n’abakoresha uyu muhanda. 

Ubwo Itangazamakuru ryaganiraga na Niyigaba Protais umuyobozi wa parike ya Nyungwe yasobanuye iki kibazo gitanga umukoro kubo bireba mu kugabanya izi mfu. 

Muri Parike y'igihugu ya Nyungwe habarizwamo ubwoko burenga 86 bw’inyamaswa z’inyamabere arizo zugarijwe cyane n’impanuka zibera mu muri uyu muhanda 

     Izi mpanuka zaba ziterwa niki ?

Umuvuduko ukabije ushyirwa ku mwanya wa mbere mu guteza impanuka  muri uyu muhanda, bitewe nanone kandi imiterere yawo itemerera imodoka kugendera ku muvuduko wo hejuru cyane kubera amakoni menshi awugize ibi bituma imodoka ihirahira kugendera ku muvuduko ukabije yisanga muri Parike mu matware y’inyamaswa ubwo nazo zikabirenganiramo. 

Imodoka zica muri iyi pariki y’igihugu ya Nyungwe ahanini ni amakamyo aba apakiye imizigo iremereye yiganjemo agemuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abatwara izi modoka bakavuga ko nta hantu nahamwe bemerewe guhagarara muri iyi Parike byibura ngo imodoka iruhuke bituma imodoka rimwe na rimwe ishyuha bigateza impanuka. 

          Hakwiye gukorwa Iki ? 

 Mu mboni za Niyigaba Protais umuyobozi wa parike y’igihugu ya Nyungwe avuga ko kuba uyu muhanda ukoreshwa ari amaburakindi kuko ubusanzwe muri parike hatari hakwiye kunyuzwa umuhanda rusange icyakora Leta ikwiriye kunoza neza imikoreshereze yawo mu rwego rwo kugabanya ibyago inyamaswa zibamo zihura nazo ndetse n’ibimera muri rusange. 

Yagize ati” Ubundi kuba uyu muhanda ukoreshwa ni uko ntayandi mahitamo,gusa ariko hakwiye gushyirwaho ingamba zigena imikoreshereze yawo nko kukijyanye n’umuvuduko, hagashyirwaho umuvuduko by’ibura uwa 20 kuri kilometero, hakubakwa utugabanya umuvuduko two mu muhanda( Speed Hump) ndetse n’ibindi byose byafasha kugabanya umuvuduko yewe na camera z’umuvuduko zigakoreshwa.” 

Uyu muyobozi kandi akomoza ku kibazo cy’imyanda ijugunywa n’abakoresha uyu muhanda ikangiriza ibidukikije by’umwihariko parike y’igihugu ya Nyungwe aho mu mwaka wa 2023 habaruwe toni 6 z’imyanda yiganjemo amacupa ndetse n’ibindi. 

Ati “ Ikindi kibazo abakoresha uyu muhanda baduteza ni imyanda bajugunya aho babonye. Mu nkengero z’umuhanda,uhasanga amacupa yamaze gukoreshwa n’ibindi byinshi bajugunya byose byangiza ibidukikije haba ibimera cyangwa inyamaswa. Mu mwaka ushize twabaruye Toni 6 z’imyanda ikomoka ku ikoreshwa ry’uyu muhanda” 

Parike y’igihugu ya Nyungwe ikoze ku turere 6 ikabarizwamo amoko anyuranye y’inyamaswa harimo 322 y’inyoni nazo zugarijwe niki kibazo cy’impanuka zibera mu muhanda uca muri iyi parike. 

Abantu benshi haba abanyamahanga ndetse n’abanyarwanda  buri wese abayifuza kugendera ku kiraro cyo mu kirere yumva amajwi meza y’inyoni mu matwi ye, ahumeka umwuka mwiza uturuka mu bimera by’amoko menshi amukikije ibi byose bibarizwa muri iyi parike y’igihugu ya Nyungwe, ibi bishimangira uburyo igomba kwitabwaho binyuze mu kugabanya ibyago bitezwa n’umuhanda uca muri iyi parike.

Munkengero z'umuhanda uhasanga inyamaswa zishobora kuzira impanuka

Kugenda ku kiraro cyo mu kirere ni inzozi za benshi

 



Izindi nkuru wasoma

DRC: Imfungwa 129 zimaze gupfira muri gereza ya Makala

Umujyi wa Ishasha nawo wageze mu maboko ya M23,haribazwa ikigiye gukurikiraho

Nyungwe:Inyamaswa 225 zimaze kwicwa, haribazwa igikwiye gukorwa

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibidukikije ari gukorwaho iperereza

DRC:Abagize Sena icyuye igihe batangingiye gukorwaho iperereza



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2024-07-28 11:52:49 CAT
Yasuwe: 164


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NyungweInyamaswa-225-zimaze-kwicwa-haribazwa-igikwiye-gukorwa.php