English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Papa Francis  yavuze ko hari amashuri Abatinganyi bagomba kwirukanwamo

Byatangajwe ko Papa Francis yakoresheje imvugo isebanya cyane, ishobora kugira ingaruka ikomeye ku buryo imyifatire ye ku batinganyi ibonwamo.

Ubwo yabazwaga mu nama y'Abasenyeri bo mu Butaliyani niba abagabo b'abatinganyi ubu bakwiye kwemererwa kwigira ubupadiri, igihe cyose biyemeje ko batazashaka, Papa Francis yavuze ko badakwiye kwemererwa.

Byemezwa ko yakomeje avuga mu rurimi rw'Igitaliyani ko, muri Kiliziya, hasanzwe hari umwuka mwinshi cyane wa frociaggine, ijambo ry'Igitaliyani rifite igisobanuro cy'igitutsi nyandagazi.

Nubwo ari inama yabereye mu muhezo, amagambo yatangajwe ko Papa yayivugiyemo yageze bwa mbere ku rubuga rw'inkuru z'icukumbura rwo mu Butaliyani, rwitwa Dagospia.

Ibitangazamakuru bimwe byatangaje ko Papa yanavuze ko abatinganyi bakwiye kwirukanwa mu mashuri yigisha abashobora kuzaba abapadiri (azwi nk'amaseminari), bagira icyo bakora ku ho berekeza  hajyanye n'igitsina cyangwa batagira icyo babikoraho.

Abashaka impinduka bashyigikiye Papa bamaze igihe kirekire bavuga ko nubwo nta kintu kinini gifatika cyahindutse ku bijyanye n'uburenganzira bw'abatinganyi muri Kiliziya Gatolika, Papa Francis yahinduye imvugo ijyanye n'imyifatire ya Kiliziya kuri abo bantu.

Ubwo yabazwaga ku batinganyi, amaze igihe gito abaye Papa, yagarutsweho cyane mu mitwe y'inkuru ku isi ubwo yasubizaga ati: "Ndi nde wo guca urubanza?"

Aherutse guteza guhangayika mu banyagatolika bakomeye kuri gakondo y'iri dini, ubwo yavugaga ko abapadiri bashobora guha umugisha abakundana b'igitsina kimwe (abatinganyi) mu bihe bimwe na bimwe (aho bishobotse), ndetse yagiye avuga kenshi ko abatinganyi bahawe ikaze muri Kiliziya.

Bamwe bari batangiye kwiyumvamo ko yatangiye gushinga umusingi wo gutuma amaherezo abagabo b'abatinganyi bazemererwa kuba abapadiri, igihe cyose baba biyemeje kutazashaka nkuko bimeze no ku bandi bapadiri.

Ibyo ntiyabinenze gusa muri iyo nama akoresheje amagambo asobanutse, ahubwo ibiro ntaramakuru bimwe byanatangaje ko yakoresheje imvugo isebanya inshuro irenze imwe.

Abashyigikiye uyu Papa uvuga ururimi rw'Icyespanyole bavuga ko rimwe na rimwe akora amakosa mu Gitaliyani cyo mu buzima busanzwe ndetse bumvikanisha ko atasobanukiwe ikigero cyo guhungabana ashobora kuba yateje, nubwo yakuriye rwose mu rugo ruvuga Igitaliyani rwo muri Argentine.

Vatican nta cyo yari yatangaza kuri iki kibazo.

 



Izindi nkuru wasoma

Abanyeshuri batagereye kugihe ku bigo by’amashuri bigaho bagaragaje imbogamizi bahuye nazo.

Umukobwa wavugishije benshi ubwo yakorwagaho na The Ben yavuze uko byagenze

Umwaka w'amashuri 2024-2025 ugiye gutangira mu Kwezi gutaha

DRC:Abana 60 bavanywe mu mitwe yitwaje intwaro harimo n'abafite imyaka 7

Amb Nduhungirehe yavuze ko hari ibihugu 2 byahejwe mu muhango w'irahira rya Perezida



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-28 03:32:38 CAT
Yasuwe: 184


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Papa-Francis--yavuze-ko-hari-amashuri-Abatinganyi-bagomba-kwirukanwamo.php