English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Ruto mu guhuza Kagame na Tshisekedi: Inzira nshya yo kugarura amahoro muri DRC.

Mu ijoro ryo ku cyumweru, tariki ya 26 Mutarama 2025, Perezida wa Kenya, William Ruto, wanasabwe kuyobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yatangaje ko yahamagaye bagenzi be, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Icyari intego y’iki gikorwa ni ukuganira ku buryo bwo gukomeza inzira y’amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, aho umutekano ukomeje guhungabana.

Perezida Ruto yagaragaje ko ikibazo cy’umutekano mucye kiri mu Burasirazuba bwa Congo kibangamiye cyane uburenganzira bwa muntu no gutuma imibereho y’abaturage irushaho kuba mibi.

Yavuze ko ibikorwa bya gisirikare, birimo gufunga ikirere cya Goma, byongera ubu bukana. Yasabye impande zose ziri mu biganiro bya Luanda gushyira imbere amajwi y’abaturage basaba amahoro.

Kenya, nk’umunyamuryango wa EAC, yiyemeje gukorana n’imiryango mpuzamahanga nka AU, SADC, n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo iki kibazo gikemurwe mu buryo burambye.

Yanatangaje ko abayobozi b’ibihugu bigize EAC bazahurira mu nama yihutirwa mu masaha 48, bakiga ku cyakorwa kugira ngo amahoro agarurwe.

Ibi byabaye mu gihe umutwe wa M23 uvuga ko witegura gufata umujyi wa Goma, ugasaba FARDC n’imitwe iyishyigikiye gushyira intwaro hasi.

Nubwo bimeze bityo, Perezida Ruto avuga ko ibiganiro ari byo byonyine bizafasha kugarura ituze mu karere.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame azahura na mugenziwe Felix Tshisekedi mu ntama idasazwe.

Perezida Ramaphosa yageneyeye ubutumwa butomoye mugenzi we Donald Trump.

Umuraperi Kendrick Lamar ya kukumbye ibihembo byinshi muri Grammy Awards 2025.

Ikindi gihugu gikomeye cyatangaje ko cyaburiye abasirikare ba cyo muri Congo.

Perezida Kagame yagaragaje ibyishimo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-27 08:06:18 CAT
Yasuwe: 33


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Ruto-mu-guhuza-Kagame-na-Tshisekedi-Inzira-nshya-yo-kugarura-amahoro-muri-DRC.php