RDC: Undi muntu I Goma arishwe, umutekano ukomeje kuba mukeya
Mu masaha ya saa tanu mu mujyi wa Goma umuntu witwaje intwaro yarashe umu motard waruri kuri moto ,uwo wamurashe akaba atafashwe kuko yahise yiruka mu gihe abaturage bahise bakwira imishwaro.
Umujyi wa Goma ukomeje kurangwamo urugomo bigatuma abaturage batuye muri uyu mujyi n'inkengero zawo barushaho gutabaza umutwe wa M23 ngo uze kubakiza urwo rugomo.
Iraswa ry'uyu mu motard ribaye nyuma yuko kuwa 11 mata 2024 muri teritwari ya Beni umutwe wa ADF wishe bunyamaswa abaturage barindwi(7) ndetse no muri quartier ya Sayo na Bunzi ho muri komine Mulekera hatwitswe Moto nyirayo akaba yaraburiwe irengero.
Amakuru aturuka muri Teritwari ya Beni mu mijyi ya Burutsu, Makene, Toda na Pasolo avuga ko guhera kuwa gatanu tariki ya 11 mata 2024 abaturage batekewe n'ubwoba ko isaha ku isaha umutwe wa ADF ushobora kongera kugira abaturage wica.
Umujyi wa Goma utuwe n'abaturage barenga miliyoni ebyiri bavuga ko bahangayikishijwe n'intwaro zinyanyagiye mubaturage ko ari nazo ziri gukoreshwa kukubabuza umutekano bagashinja perezida Tshisekedi kuba ariwe nyirabayazana wikwirakwizwa kwizo ntwaro kuko yemereye aba wazalendo kwifatanya n'ingabo za leta za Fardc mu kurwana n'umutwe wa m23 bigatuma kubwo kutabahemba birara mubaturage kubagirira nabi m'uburyo bwo gushaka uko bihemba.
Habumugisha Vincent.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show