Rubavu:Ingaruka zaterwaga n'umugezi wa Sebeya zabashije kwirindwa ku kigero cyiri hejuru ya 90%
Ku wa Kane tariki ya 08 Gicurasi 2024 mu Ntara y'Iburengeruzuba hasuwe ibikorwa bitandukanye bigararaza intambwe u Rwanda rumaze gutera mu myaka 30 ishize ruvuye mu mateka mabi arimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Akarere ka Rubavu nako ni muri tumwe twagaragaje ibyo ibikorwa byagezweho muri iyo myaka, ku ikubitiro herekanwe i Damu ifata amazi y'umugezi wa Sebaya ishobora gukerereza amazi angana na metero kube miriyoni ebyiri kugirango atagenda ari menshi bityo akaba ashobora gusenyera abaturage.
Iyo Damu yatekerejweho nyuma y'ibiza byibasiye ako Karere ndetse n'Intara yose muri rusange ariko by'umwihariko umugezi wa Sebeya uka warangirije bikomeye ibikorwa bitandukanye ndetse ugahitana n'abantu benshi.
Mu mwaka ushize nibwo uwo mugezi w'uzuye utera ibiza bikomeye kuko wasenye amazu y'ubucuruzi, ayo guturamo, imyaka y'abaturege ndetse uhitana n'abantu benshi, ibyo byatumye ibikowa byo kubaka iyo Damu byihutishwa mu rwego rwo kwirinda ko ibyabaye byazasubira.
Umwe mu baturage batuye hafi y'uwo mugezi wabonye ubukana bw'uwo mugezi n'ingaruka wabateje mu mwaka ushize witwa Munyawera Jean Bosco yatangaje ko iyo Damu yabahaye ikizere ko Sebeya itazongera kubatera ubwoba ukundi.
Ati"Mbere yuko iyi Damu yubakwa twahoraga dufite ubwoba kuko ubwo Sebeya yuzuraga twabaga dufite ubwoba kuko yatwaraga amazu ndetse rimwe na rimwe igatwara ubuzima bw'abaturage ariko ubu dufite ikizere kuko amazi iyo abaye menshi iyi Damu irayakerereza ntabashe kumanukana umuvuduko nka mbere.
Nubwo iyo Damu yubatswe kandi ikaba ituma abuturage baryama bagasinzira,abo baturage bagaragaje impungege ko igihe amazi abaye menshi amanukana indi myanda bityo amatiyo y'iyo Damu akaziba bigatuma amazi ashobora gusakara hirya no hino bakaba basaba ubuyobozi ko bwagira icyo bukora kuri icyo kibazo.
Usibye kuba iyo Damu yarakemuye ikibazo cy'amazi yasenyeraga abaturage yatanze akazi ku baturage batuye hafi yayo kuko hari bamwe batangajeko mu bikorwa byo kubaka iyo Damu bakuyemo amafaranga afatika bakabasha kubona inzu zabo bwite ndetse n'ahandi hakomeje ibikorwa byo kubungabunga uwo mugezi birimo ibiraro, bishimira ko byabateje imbere.
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Bwana Mulindwa Prosper wari witabiriye icyo gikorwa yatangajeko iyo Damu yabashije gukuraho ingaruka zaterwaga n'umugezi wa Sebeya ku kigero cyiri hejuru ya 90%, ariko ibikorwa bikaba bigikomeje kuburyo bizerako bizagera ku kigero gishimishije .
Ati"Uyu mugezi ufitiye akamaro Akarere ka Rubavu ndetse n'ahandi muri rusange kuko uriho ingomero z'amashanyarazi ndetse ni nayo itanga amazi akoreshwa n'abatuye mu mujyi wa Gisenyi, bivuze ko iyo itari kwangiza iba iri gutanga umusasuro."
Yakomeje agira ati"kubera ibiza byabaye umwaka ushize bitewe n'uyu mugezi hahise hatekerezwa iyi Damu kugirango ijye itanga umusaruro aho kugirango yangize ibikorwa cyangwa ihitane abaturage kandi ibikorwa byo gukumira ingaruka ziterwa n'amazi y'uyu mugezi zirakomeje."
Mu bikorwa byunganira iyi Damu harimo inkutazagiye kubakwa hirya no hino y'uwo mugezi ikiraro cya Nyundo cyiri kwagurwa kugirango gishobore gutambutsa amazi nubwo yaba menshi bityo ntashobore kwambuka agana mu baturage.
Damu yubutswe kugirango igabanye umuvuduko w'amazi, igizwe n'ibice bitatu, amatiyo icyenda atwara amazi ndetse ikaba ishobora gukerereza amazi angana na metero kube miriyoni ebyiri.
Kugeza ubu Akarere ka Rubavu gacumbikiye imiryango 1070 igizwe n'abasenyewe ndetse n'abimuwe muri metero 10 uvuye ku mugezi wa Sebeya gusa kugeza ubu hamaze kubakirwa imiryango 184 hakaba haratangiye ikindi cyiciro cyo kubakira imiryango 324 kandi hakaba hazakomeza kubakirwa indi miryango idafite ibibanza byayo kuko habanje kubakirwa abari basanzwe bafite ibibanza byabo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show