Gasabo:Hatoraguwe umurambo w'umusore uri mu kigero cy'imyaka 20
Mu Karere Gasabo mu Murenge Kinyinya Akagali ka Kagugu hatogaraguwe umurambo w'umusore uri mu kigero cy'imyaka 20 y'amavuko witwa Umuhire Valentin, bikaba bikekwa ko yaba yishwe n'abagizi ba nabi.
Ibi byabaye ku wa mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024,ubwo abaturage bari bazindutse bagiye mu kazi, nibwo babonye umurambo w'uwo musore nabo bihutira kubimenyesha ubuyobozi.
Umwe mu baturage batuye muri ako gace uri mu batanze amakuru yavuze ati" Narinzindutse ngiye mu kazi mbona abantu barahagaze ari benshi, ndabaza ngo hariya hantu habaye iki? Ngo hariya bahiciye umuntu. Nge nabonye bamukubise nk’intu kibuye cyangwa inyundo hejuru y’ugutwi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagali ka Kagugu Mpazimpaka Patrick yemeje aya makuru avuga ko uyu musore byamenyekenye ko yishwe mu gitondo cyo kuwa mbere ariko bikaba bikekwako yaba yishwe na bamwe basanzwe bakora ubugizi bwa nabi.
Gitifu Mpazimpaka yanavuze ko uyu musore nawe yari asanzwe azwiho ibikorwa nk'ibyo by'ubujura kuko nawe yigeze gufatwa arafungwa ajyanwa mu kigo cy'inyuzwamo abantu bananiranye by'igihe gito cyahazwi nko kwa Kabuga.
Mpazimpaka yasabye abaturage kwirinda ibikorwa by'urugomo ndetse bakibuka kwimenyekanisha ahantu batuye.
Kugeza ubu hamaze gufatwa abantu batatu bivugwa ko bashobora kuba bigize uruhare mu rupfu rwa Umuhire Valentin.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show