English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umukandida Frank Habineza yatoranye icyizere cyo hejuru ( AMAFOTO) 

Mu gikorwa cy’amatora mu Rwanda ku banyarwanda baba mu gihugu imbere, cyabaye kuri uyu wa 15 Nyakanga. umwe mu bakandida perezida, Frank Habineza yatoreye kuri site y’ishuri rya Kimironko ll atangaza ko icyizere cyo gutsinda amatora kiri hejuru ya 55%.

Mu masaha ya saa yine za mu gitondo, nibwo Dr.Frank Habineza n’umugore we bageze kuri site y’itora mu gikorwa cy’amatora ahari hahuriye abaturage baturutse mu bice bitandukanye baje gutora uzayobora Igihugu muri Manda itaha ndetse hagatorwa n’abadepite, byose bigakorerwa rimwe.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo gutora, Dr.Frank Habineza yavuze ko icyizere cyo gutsinda amatora kiri hejuru ugereranyije n’amatora ya 2017 ubwo yarangiye yegukanye amajwi 0.48%.

Yagize ati: "Icyizere ndacyagifite, twasoje mfite icyizere cyo gutsindira umwanya wa perezida kuri 55% ndetse ishyaka ryacu na ryo rizatsinda amatora y’abadepite, byibura tuzabona 20. Ni cyo cyizere mfite ntabwo ndagitakaza".

Dr.Frank Habineza ahataniye umwanya w’umukuru w’igihugu hamwe n’abandi bakandida babiri harimo Kagame Paul watanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi ndetse na Mpayimana Philippe umukandida wigenga.

 



Izindi nkuru wasoma

Inkambi ya Mahama yagaragaje ubudasa mu irushanwa ryahuzaga amakipe yo mu nkambi(Amafoto)

Azam FC yasesekaye i Kigali (Amafoto)

Ikipe y'ingabo z'igihugu yerekeje muri Tanzania (Amafoto)

Abasirikare 100 ba RDF basoje amahugurwa yo kurinda abayobozi bakuru(Amafoto)

Dr Edouard Ngirente yashimye Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2024-07-15 12:35:02 CAT
Yasuwe: 127


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umukandida-Frank-Habineza-yatoranye-icyizere-cyo-hejuru--AMAFOTO-.php