English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rusizi:  habonetse umurambo w’umupolisi ku muhanda

Mu masaha y’urukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi , ku mu handa uva Rusinzi werekeza Bugarama habonetse umurambo w’umupolisi bikekwa ko yaba yishwe n’abagizi ba nabi.

Uyu murambo wabonetse mu murenge wa Rwimbogo mu kagali ka Karenge mu masaha y’uru kerera .

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Uburengerazuba CIP Mucyo Rukundo yemeje aya amakuru avuga ko hagikorwa iperereza kugirango harebwe icyaba cyamwambuye ubuzima.

Ati “ Ni byo koko uyu mupolisi yasanzwe  ku muhanda yitabye Imana ariko turacyakora iperereza ku gira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu .

 

Bamwe mu baturage baturiye ahasanzwe umurambo bavuga ko yaba yahuye n’ibisambo by’abagizi ba nabi bakamwambura ubuzima .

 

 

Yanditswe na Murwanashyaka Sam



Izindi nkuru wasoma

Rusizi:Mu ngo 1000 zabanaga mu makimbirane izisigaye ni 400

Rusizi:Habonetse umurambo wa DASSO bikekwaho yaba yishwe

Muri Botswana habonetse 'diamand' ya 2 mu bunini kw'isi.

Rusizi:Umuceri wari warabuze abaguzi mu kibaya cya Bugarama wabonye abaguzi

Umuhanda wa gari ya moshi uhuza Kenya na Uganda watangiye kubakwa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-05-12 11:17:03 CAT
Yasuwe: 386


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rusizi--habonetse-umurambo-wumupolisi-ku-muhanda.php