Rutsiro:Umurenge wa Kivumu niwo wegukanye imodoka mu marushanwa y'isuku n'umutekano
Ku wa Gatatu tariki ya 19 Kamena, Umurenge wa Kivumu wo mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y'Uburengerazuba wahigitse indi mirenge yose mu bikorwa by'umutekano n'isuku uhabwa igihembo cy'imodoka.
Ibikorwa by'amarushanwa y'isuku n'umutekano ni ibikorwa byatangiye mu 2009 ariko nyuma bishyirwa muri gahunda y'amarushanwa kugirango bijye bigirwamo uruhare n'abaturage.
Minisitiri w'ibikorwa remezo Dr Jimmy Gasore wari umushitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye cyane abaturage batuye mu Murenge wa Kivumu wegukanye iyi modoka aherako abasaba gukomeza kugira ubufatanye kandi imodoka bahawe bakayikoresha barwanya ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe bugikorwa muri uwo Murenge no ku Karere muri Rusange.
Ati"Iyo hataba ubufatanye ntabwo muba mwegukanye iyi modoka icyo musabwa ni ugukomeza kugira ubufatanye Kandi imodoka muhawe mukayikoresha mu kurwanya icuruzwa n'icukurwa ry'amabuye y'agaciro rikorwa mu buryo butemewe n'amategeko.
Dr Jimmy Gasore yibukije abaturage ko ibi bikorwa bikozwe mu gihe cyingana n'amezi atatu Kandi intego y'iyo gahunda ikaba yaragezweho muri gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.
Mu bindi bikorwa bakozwe n'ingabo na polisi; hubatswe amarero 2, abana 120 bafashwa kubona amafaranga y'ishuri, abuturiye ikiyaga cya Kivu bahabwa ubwato bubafasha kugeza ku isoko umusaruro wabo ndetse abafite ikibazo cy'uburwayi bw'amaso bavurwa n'inzobere z'abaganga b'abasirikare.
Guverineri w'intara y'Uburengerazuba Bwana Dushimimana Lambert yavuze ko ibikorwa by'ingabo na polisi byibanze ahanini mu kwimakaza isuku, umutekano,ubuvuzi n'ibindi bitandukanye, ibintu asanga ari umusaruro w'imiyoborere myiza y'igihugu ifasha abaturage kubona ibyo bakeneye ariko nabo babigizemo uruhare.
Igihembo cy'imodoka mu mwaka wabanje cyari cyeregukanywe n'umurenge wa Rubavu wo mu Karere ka Rubavu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show