English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rwanda:COVID-19 izwi nka Delta yandurira mu mwuka yigaragaje

 

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko hari ibimenyetso bigaragaza ko virusi ya COVID-19 yihinduranyije izwi ku izina rya Delta yageze mu Rwanda kandi igira ubukana bwica vuba abantu bayanduye bafite ibindi bibazo by’uburwayi nk’uko bimaze kugaragara mu bipimo bigenda bifatwa mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yabitangaje ku mugoroba wo ku wa 08 Nyakanga 2021, ko virusi ya COVID-19 yo mu bwoko bwa Delta yagaragaye mu bipimo byafashwe abarwayi ba COVID-19 mu Rwanda, kandi ko ari zo ngaruka zo kuba abantu benshi baranduye mu gihe gito kuko yandura mu buryo bwihuse.

Minisitiri Ngamije avuga ko ibipimo biri gukorwa mu Rwanda n’amakuru atangwa n’abaganga bigaragaza ko abarwayi ba COVID-19 basigaye baza bafite ibimenyetso bidasanzwe ugereranyije n’abakirwaga mu bihe byabanje.

Agira ati “Bamwe baza bakubwira ko bafite umutwe ukabije, bakakubwira ukuntu baba bananiwe cyane, ukuntu guhumeka bigoye ibyo ni ubwa mbere tubyumvise, bivuze ko ari bya bimenyetso by’ubukana bwa Covid-19 yihinduranyije buzwi nka Delta, ikindi ni uko ubwandu bwiyongereye mu gihe gito ku buryo abantu twabonaga mu mezi atatu twababonye gusa mu byumweru bine.”

Yongeraho ko umuti w’agateganyo ari ukwirinda hakurikizwa amabwiriza asanzwe azwi mu gihe hagitegerewe ko inkingo ziboneka kuko umuntu wakingiwe bimufasha guhangana n’ubwandu bushya bwa COVID-19.

Hagati aho abaturage bakomeje gusaba ko igihe hagaragaye umurwayi mu baturanyi be hashyirwaho uburyo bwo gupima abahuye na we bose n’abaturanye na we kugira ngo harebwe niba yaba atayikwirakwije.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko hagiye gushyirwaho uburyo butandukanye bwo gupima kugeza ku rwego rw’utugari n’imidugudu, bityo abakekwaho kwandura COVID-19 bagasuzumwa kugira ngo hafatwe ingamba zo kubakurikirana.

Hagati aho abarwayi benshi barwariye mu ngo zabo basabwa kuguma mu rugo kugira ngo badakwirakwiza ubwandu, inzego z’umutekano zikaba zikomeje gufatanya n’abaturage gukaza ingamba zo kwirinda.

 



Izindi nkuru wasoma

Rubavu:Indwara y'ubushita bw'inkende ntabwo izwi habe na gato n'abakora ubucuruzi nyambukinyamipaka

Umuntu yasanzwe muri moteli y'indege itwara abagenzi yashizemo umwuka

Umuntu wa mbere ku isi agiye kwicwa hakoreshejwe umwuka wa nitrogen

Rubavu:Umukozi wo mu kirombe yapfuye azize kubura umwuka

Hakomeje kwibazwa uburyo CG Rtd Emmnuel Gasana yagaragaye mu bukwe kandi bizwi ko afunzwe



Author: Yves Iyaremye Published: 2021-07-09 08:47:07 CAT
Yasuwe: 296


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RwandaCOVID19-izwi-nka-Delta-yandurira-mu-mwuka-yigaragaje.php