English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Tanzania yahawe amezi 6 yo kuba yamaze gukuraho igihano cy'urupfu

Urukiko rwa Afurika rw'Uburenganzira bwa muntu (African Court on Human and People's Rights) rwongeye gusaba Tanzania gukuraho igihano cy'urupfu cyakomeje gushyirwa mu mategeko y'icyo gihugu igihe kirekire.

African Court on Human and people's Rights yasabye ibi mu rwego rwo gushyira mu  bikorwa amasezerano yo ku rwego rw'umugabane wa Afurika yerekeye uburenganzira ku buzima (Rights to Life)

Urwo rukiko rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania rwatangaje umwanzuro ushimangira ko igihano cyo kwicwa kinyuranije  n'ibitegenwa mu masezerano Nyafurika ku burenganzira bwa muntu (Africana Charter on Human and Peoples's Rights).

Urwo rukiko rwahaye Tanzania emezi atandatu ikaba yamaze gukoraho igihano cyo kwica mu mategko yacyo.

Si ubwa mbere Tanzania ibuzwa gukomeza kugira iki gihano mu mategeko yayo kuko muri 1999, Komisiyo ya Afurika y'uburenganzira bwa muntu yafashe umwanzuro ihamagarira ibihugu by'ibinyamuryango bya Afurika yunze ubumwe gukuraho igihano cy'urupfu.

Guhera mu 2014 ibihugu bya Afurika umunani nibyo byakuyeho igihano cy'urupfu ariko bikabishyira mu bikorwa

Umuntu uheruka guhabwa igihano cyo kwicwa muri Tanzania yishwe  mu 1995 ariko na vuba hari abandi babiri bakatiwe n'urukiko igihano cyo kwicwa nyuma yo guhamwa n'ibyaha birimo kwica n'ubugambanyi.

 



Izindi nkuru wasoma

Musonera Germain wari ugiye kuba umudepite yafunzwe

Ikipe y'ingabo z'igihugu yerekeje muri Tanzania (Amafoto)

Gen Muhoozi aratabariza Umudepite uri muri gereza wazize kuba amushigikiye

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yirukanye Minisitiri w'ubuzima

Niba ushaka kumva ko aremereye agomba kubanza wuzuza ishingano-Perezida Kagame



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-06-09 05:50:22 CAT
Yasuwe: 177


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Tanzania-yahawe-amezi-6-kugirango-ibe-yamaze-gukuraho-igihano-cyurupfu.php