English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gahunda ya Congo yo gutera u Rwanda yongeye kubutswa

Minisitiri w'ingabo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X yatangaje ko Perezida w'icyo gihugu Felix Tshisekedi yatanze amabwiriza yo kwambura M23 uduce yigaruriye no gutera u Rwanda. 

Ni ibyashizwe ku rubuga rwa X na Minisitiri Maundiamvita mu mashusho yerekana Perezida Felix Tshisekedi ari kumwe  n'abandi bayobozi barimo Jenerali Chritsian Tshiwewe n'abandi  berekwa ikarita y'igihugu.

Minisitiri w'ingabo Muandiamvita  yavuze ko Perezida yasabye kwigarurira uduce twose ingabo ze zambuwe mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru ariko bakanatera u Rwanda.

Minisitiri Muandiamvita   yavuze ati"Félix Antoine Tshisekedi yatanze amabwiriza agamije kurwanya iterabwoba ry’ingabo z’u Rwanda kandi ashishikariza abasirikare bacu kwigarurira Kanyabayonga kugeza igihe u Rwanda rwigaruriwe.”

Ubwo Perezida Felix Tshisekedi yiyamamarizaga kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri mu mpera  z'umwaka ushize yakunze kumvikana kenshi avuga ko afite umugambi wo gutera u Rwanda.

Tariki ya 18 Ukuboza 2023 yatangarije Abanye-Congo ko ateganya gusaba Inteko Inshinga Amategeko ko yamuha uburenganzira agatera u Rwanda  ariko ubwo yari amaze gutsinda ayo matora gahunda yari afite yo gutera u Rwanda nti yongeye kuvugwa,bamwe bakavuga ko yabikoze mu rwego rwo kugirango atorwe.

Minisitiri w'ingabo muri icyo gihugu avuga ko Guverinoma itegenya miliyari18,6 z'amadorari yo kubaka igisirikare cya FARDC kugirango baze ku isonga muri Afurika no ku Isi mu kugira igisirikare gikomeye.

Ariko nubwo ibyo byose bikorwa umutwe wa M23 wakomeje gukubita inshuro ingabo za Leta ndetse zamburwa bimwe mu bice byo muri Kivu ya Ruguru zari zisanzwe zigenzura.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Menya byinshi kuri Minisitiri mushya w’Uburezi.

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

AFCON2025Q:Nubwo nta kizere batanze Umutoza na Kapiteni bateguje ikizaba kuri Nigeria

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-12 10:26:53 CAT
Yasuwe: 217


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Tshisekedi-yatanze-amabwiriza-yo-gutera-u-Rwanda-rukomekwa-kuri-Congo.php