English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

U Rwanda ni gereza ifunguye-Ibivugwa n'abimukira bamaze umwaka mu Rwanda boherejwe n'u Bwongereza

Mu gihe umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda ari wo wiganje mu mpaka z’amatora yimirije mu Bwongereza, itsinda ry’abimukira ryo rimaze umwaka ryoherejwe mu Rwanda yo na leta y’Ubwongereza.

Iryo tsinda ryahagurutse muri Sri Lanka n’Ubuhinde mu 2021, rifata urugendo ruteye inkeke n’ubwato ryizeye kugera muri Canada rigasabayo ubuhungiro. Ntiryahageze ahubwo ryisanze ku kirwa cy’ibanga cy’Ubwongereza kitwa Diego Garcia.

U Rwanda rukomeje kwitegura kwakira abimukira ba mbere mu masezerano rwagiranye n’ubutegetsi buriho mu Bwongereza. Ibi bishobora guhinduka mu gihe ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ryatsinda amatora ateganyijwe tariki 04 Nyakanga.

I Kigali, umugabo n’umukobwa we uri mu kigero cy’imyaka 20, bo muri iryo tsinda, batwakiriye itsinda ryabanyamakuru ba BBC mu nyubako y’igorofa babamo n’abandi, yishyurwa n’abategetsi b’Ubwongereza maze batangira kubaganiza.

Bababwiye ko bahunze iwabo muri Sri Lanka aho bavuga ko bakorerwaga ihohoterwa, ririmo urugomo rushingiye ku gitsina, kubera isano bafitanye n’inyeshyamba zitwa Tamil Tiger.

Batubwiye ko aha i Kigali bahamaze umwaka umwe n’amezi atatu.

Bari mu itsinda rito ry’abahawe uburinzi mpuzamahanga, ibi bihita bibaha kwitwa impunzi, nyuma y’uko bageze by’impanuka ku kirwa cy’Ubwongereza kiri hagati mu nyanja y’Ubuhinde kitwa Diego Garcia.

Leta y’Ubwongereza yabasabiye kwakirwa n’u Rwanda kugira ngo bahabwe ubuvuzi mu gihe irimo gushaka ahandi hantu ho kubatuza bihoraho. Ariko, kimwe n’abandi bimukira benshi boherezwa mu Rwanda, barashaka kugenda.

Uwo mukobwa yavuze ati: “Numva ntatekanye, ni yo mpamvu ntashaka kuguma hano mu Rwanda. Ntabwo tujya hanze kuko dutinya.”

Baracyafite ihungabana batewe n’ibyo baciyemo, umunyamategeko wabo avuga ko bakeneye ubuvuzi.

Adusobanura impamvu yumva badatekanye mu Rwanda, uyu mukobwa yagize ati: “Njyewe na data twarimo tugenda abagabo bamwe  barebare cyane bagerageje kumfata ku myanya y’ibanga. Bityo mfite ubwoba.”

Turamubaza duti: “Hano i Kigali?”, ati: “Yego, i Kigali. Inshuro eshatu cyangwa enye umuntu yagerageje kumfata ku myanya y’ibanga ahantu muri rubanda.”

Se, uvuga ururimi rw’igi-Tamil, avuga ko ntacyo yari gukora kuri ibyo. Ati: “Ni inde nari kuregera? Nta bufasha mfite. Abategetsi bagomba kuturengera ntabwo batwumva. Umukobwa wanjye aririra muri kiriya cyumba  nanjye nkaririra hano. Mbona byinshi umubyeyi w’umugabo atakabonye.”

Bemera ko nubwo bimeze gutya ubuzima mu Rwanda ari bwiza ugereranyije no kuba mu kigo gifunze ku kirwa cya Diego Garcia, ahakiri abandi bimukira bagera kuri 60.

Uyu mukobwa na se batweretse ubutumwa boherereje imiryango iharanira uburenganzira, abanyamategeko, abategetsi ba cya kirwa cy’Ubwongereza ndetse na Minsitiri w’Intebe Rishi Sunak.

Icyo basaba ni ukoherezwa mu kindi gihugu. Wa mukobwa ati: “Ni indi myaka ingahe leta y’Ubwongereza izakomeza kwica ahazaza hanjye, ubuzima bwanjye, n’ubwisanzure bwanjye?"U Rwanda ni gereza ifunguye rero nibanyohereze mu kindi gihugu gitekanye.”

Umwaka ushize, leta y’Ubwongereza yabwiye BBC ko ubutaka bwayo bwa kure budashobora kuba icyanzu cyo kwinjira mu Bwongereza”. Yavuze ko irimo gushakira ibisubizo iri tsinda.

Kuva mu myaka ya vuba ishize, abarobyi bo muri Sri Lanka n’Ubuhinde batangiye kugera kure mu nyanja imiyaga ikabatwara bamwe bakisanga bageze kuri iki kirwa kiri mu itsinda ry’ibirwa bita Chagos Islands.

Abaturage bahunga ihohoterwa ritandukanye muri Sri Lanka be n’abashinjwa ko bafitanye isano n’inyeshyamba za Tamil Tiger nabo batangiye kujya bafata amato bakajya mu nyanja ngo bagere mu bihugu bya kure.

Kuri bamwe imihengeri ikomeye hagati mu nyanja izahaza amato yabo bakerekeza ku kirwa cya hafi babonye, nk’uko babibwiye BBC umwaka ushize, bakisanga bari kuri Diego Garcia.

Mu 1965 ni bwo Ubwongereza bwigaruriye ibirwa bya Chagos, birimo n’icya Diego Garcia, bubyambuye igihugu bwahoze bukolonije cya Mauritius/ île Maurice, maze bwirukana abaturage bahabaga barenga 1,000 kugira ngo buhashyire ikigo cy’ingabo zabwo.

 



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Urugo ni Gereza – Amagambo ya 50 Cent wanze gushaka umugore.

DRC: Imfungwa 129 zimaze gupfira muri gereza ya Makala

RIB yerekanye Abameni bamaze kwiba miliyoni 420

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-06-07 05:50:44 CAT
Yasuwe: 273


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/U-Rwanda-ni-gereza-ifunguyeIbivugwa-nabimukira-bamaze-umwaka--mu-Rwanda-boherejwe-nu-Bwongereza.php