English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ubwandu bw'indwara ya Hepatite B mu Rwanda bugeze kuri 0.36%,Ese bushobora kuvaho burundu?

Mu gihe tariki 28 Nyakanga ari umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya hepatite yibasira umwijima, hari abaturage bashima ingamba Leta yashyizeho mu kuyihashya ariko bagasaba ko zakongerwa.

Ni mu gihe ishami rya Loni ryita ku buzima OMS rivuga ko u Rwanda ruri mu bihugu 7 bya mbere mu isi byashyizeho ingamba zihamye zo guhashya iyi ndwara y’umwijima.

Mujawiyera Annonciata, umukecuru w’imyaka 64 ukomoka mu Karere ka Nyamagabe amaze igihe arwariye mu Bitaro bya Nyarugenge biri mu Mujyi wa Kigali.

Yazanwe aha nyuma yo kuremba abaganga bamubwira ko arwaye umwijima wo mu bwoko bwa B, ariko ngo arashima uko arimo kwitabwaho akagenda yoroherwa.

Mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali n'ahandi hatandukanye , hari abaturage bavuga ko bagize amahirwe yo gusuzumwa umwijima wo mu bwoko bwa C no gukingirwa uwo mu bwoko bwa B ku buryo bashima izi ngamba zose Leta yagiye ishyiraho mu kubarinda.

Icyakora hari n’abandi baturage bavuga ko batagize amahirwe yo kugerwaho n’ubukangurambaga bwo gusuzumwa no gukingirwa indwara y’umwijima, ku buryo bahorana impungenge z’uko bahagaze kuri iyi ndwara. Aba bifuza ko ubukanguramba bwakomeza gushyirwamo imbaraga bukagera kuri bose.

Umuganga ushinzwe gukurikirana indwara zandura mu Bitaro bya Masaka, Dr. Niyomugabo Fulgence, avuga ko mu kwirinda indwara z’umwijima abantu bakwiriye kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye, kwisuzumisha ku mavuriro abegereye no kwitabira kwikingiza no gukingiza abana, cyane ko ari ubuntu.

Ministeri y’Ubuzima igaragaza ko kuva mu 2018 hatangira gahunda y’imyaka 5 yo kurandura hepatite, mu bantu miliyoni 8 bamaze gupimwa hepatite C, ibihumbi 60 bayisanzwemo ndetse benshi baravuwe barakira,  abandi na bo barakitabwaho.

Iyi minsiteri ivuga ko kandi abantu milioni 5 muri iyi myaka itanu barimo abana n’abakuru bapimwe heptatite B, muri bo abagera ku 8,000 bayisanzwemo. Magingo aya bari ku miti yayo mu gihe kuva mu 2002, abantu milioni 7 bamaze kuyikingirwa.

Kuva mu 2017 ubwandu bwa hepatite B bwavuye kuri 3% bugera kuri 0.36% mu mwaka ushize wa 2023 mu gihe ubwa hepatite C bwavuye kuri 4% bugera kuri 0.48%.



Izindi nkuru wasoma

Menya byinshi kuri Minisitiri mushya w’Uburezi.

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

AFCON2025Q:Nubwo nta kizere batanze Umutoza na Kapiteni bateguje ikizaba kuri Nigeria

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-29 10:13:13 CAT
Yasuwe: 67


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ubwandu-bwindwara-ya-Hepatite-B-mu-Rwanda-bugeze-kuri-036Ese-bushobora-kuvaho-burundu.php