English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umukinnyi wa filimi ya "Pirates of the Caribbean" Tamayo Perry  yishwe n'ifi rutura yo mu nyanja

Umukinnyi wa filimi ya "Pirates of the Caribbean" witwa Tamayo Perry yapfuye nyuma yo kuribwa n’igifi cyo mu bwoko bwa ‘shark’ arimo guserebeka (surfing) ku nyanja muri Hawaii.

Uyu mugabo w’imyaka 49 yapfuye ku cyumweru nimugoroba, nk’uko byemejwe n’abashinzwe ubutabazi ahitwa Honolulu muri Hawaii mu kiganiro n’abanyamakuru.

Abatabazi bahamagawe ku mwaro wa Malaekahana ahagana saa saba z’amanywa ku isaha yaho.

Perry usanzwe ari inzobere mu butabazi bwo mu mazi  yemejwe ko yapfuye nyuma y’uko abatabazi bamugaruye ku mwaro muri jet ski.

Iyi filimi yo mu 2011, ikurikirana Johnny Depp nk’umujura wo mu nyanja (pirate) witwa Captain Jack Sparrow, irimo kandi ibindi byamamare nka Penelope Cruz na Geoffrey Rush.

Perry yakinnye kandi muri filimi zindi nka Lost, Hawaii Five-0, Blue Crush na Charlie's Angels 2.

Kurt Lager ushinzwe umutekano ku nyanja y’i Honolulu yavuze ko Perry yari “umutabazi ukundwa na bose”, yongeraho ko yari azwi cyane muri aka gace n’ahandi ku isi.

Ati: “Ubumuntu bwa Tamayo bwari nk’indwara yandura, kandi uko abantu bamukundaga, ni ko na we yakundaga buri wese.”

Lager yihanganishije umuryango we.

Rick Blangiardi ‘mayor’ w’ako gace yavuze ko urupfu rwa Tamayo ari “igihombo giteye ubwoba”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati: “Tamayo yari igihangange mu mazi kandi yubashywe cyane, yakuriye hano, kandi yari umwe mu bakomeye bagize ikipe yacu y’ubutabazi.”

Yavuze ko ubwo bamuhamagaye bamubwira iyo nkuru yananiwe “kubyemera”. Yasabye abantu kubaha ubuzima bwite bw’umuryango we mu gihe uri mu gahinda.

Tamayo yavukiye ku kirwa cyan O'ahu, kimwe mu bigize Hawaii muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Yari umuhanga n’inzobere mu guserebeka ku miraba y’inyanja (surfing), ndetse yari umwalimu ubyigisha abantu.



Izindi nkuru wasoma

Rusizi:Habonetse umurambo wa DASSO bikekwaho yaba yishwe

Umukinnyi wa Atletico yihagaritse ahatererwa koruneri ahabwa ikarita itukura

Ukraine yashwanyaguje ikindi kiraro rutura cy'Uburusiya

USA yohereje amato rutura n'indege by'intambara mu burasirazuba bwo hagati mu gihe Iran ishaka kwiho

Umukinnyi w'u Rwanda wari usigaye mu mikino olempike yaje ku mwanya wa 77



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-24 11:59:55 CAT
Yasuwe: 95


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umukinnyi-wa-filimi-ya-Pirates-of-the-Caribbean-yishwe-nifi-rutura-yo-mu-nyanja.php