English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umugabo n'umugore we b'Abanyarwanda bakurikiranyweho kwica Umugande w'imyaka 83

Ikinyamakuru cyo mu gihugu cya Uganda Daily Monitor cyatangaje ko Kwizera Dasire n'umugore we bombi babaga muri Uganda  batawe muri yombi na polisi yo mu gace ka Kabare  bakaba bakurikiranyweho kwica umusaza wo muri Uganda bakoresheje inyundo.

Kwizera Desire n'umugore we witwa Uwingabire, bikekwa ko bakoze iki cyaha ku wa 31 Gicurasi mu rugo rw'uyu  musaza witwa Twinomujuni Ntegyire.

Amakuru y'ibanze avuga ko uyu musaza w'imyaka 83 yishwe akubiswe inyundo.

Amakuru akomeza avuga ko uyu muryango wakoreraga uyu musaza maze igihe bari bagiye kumwishyuza abasubiza mu rurimi batumva aribwo bahise bamukubita inyudo.

Umuviguzi wa Polisi muri Kabare Elly Maate yatangaje ko abakekwa bafatiwe i Bunagana mu Karere ka Kisoro bagerageza gutoroka.

Ati"Abakekwaho kwica uwo musaza bafashwe kandi bemeye icyaha, bajyanwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabare  kandi hanajyanwe inyundo bakoresheje bicisha uyu musaza



Izindi nkuru wasoma

Jenifer Lopez agiye gutandukana n'umugabo wa kane

Umuyobozi w'ibitaro arakekwaho kwica umwana

Icyorezo cya cholera muri Sudani cyiri kwica benshi

Nyanza:Umusore arakekwaho kwica umukecuru w'imyaka 70

Nyamasheke:Umusore w'imyaka 21 yangonzwe n'imodoka ahita apfa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-04 06:42:26 CAT
Yasuwe: 211


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umugabo-numugore-we-bAbanyarwanda-bakurikiranyweho-kwica-Umuganda-wimyaka-83.php