Urubuga rwa TikTok rwashizwe n’umuherwe Shou Zi Chew rwatangiye kuburanishwa.
Intara zirenga icumi zo muri Amerika zareze urubuga nkoranyambaga rwa TikTok, zirushinja ko ari ikiyobyabwenge ku rubyiruko rwa Amerika.
Itsinda ry’abavoka bakuru 14 basesenguye ko iyi sosiyete ikoresha ibintu bituma abana babatwa na byo bigatuma bibagirahi ingaruka mbi, banavuga ko iyi porogaramu yayobeje nkana abaturage ku bijyanye n’ibihakorerwa.
Uru rubanza rwabaye ku wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira muri New York, Umwavoka yasobanuye ko ibikorwa bitambuka kuri TickTock bitera ingaruka mbi, zo kwngirika mu mutwe, aho abana babarirwa muri za miriyoni b’Abanyamerika n’ingimbi muri rusange bahababarira.
Umushinjacyaha mukuru wa New York, Letitia James, yatangaje ko urubyiruko mu gihugu hose rwapfuye cyangwa rwakomeretse binyuze muri TikTok.
Ati ‘’Urubyiruko rwacu byarubereye imbogamizi kandi abandi benshi bumva bababaye cyane, bahangayitse kandi bihebye kubera imiterere ya TikTok."
Mu magambo ye, Madamu James yagize at "TikTok ivuga ko urubuga rwabo rufite umutekano ku rubyiruko, ariko ibyo ntibirimo ukuri habe nta gato."
Umushinjacyaha mukuru nawe yashinjije iyi sosiyete icyaha cyo gukora ubucuruzi bwo kohereza amafaranga butabifitiye uburenganzira binyuze mu itangwa ryayo.
Umwavoka wo kuruhande rwa TikTok yagize ati ‘’ Tugiye kunonosora urubuga rwacu mu rwego rwo kurinda ingimbi kandi tuzakomeza kuvugurura no kunoza ibicuruzwa byacu.’’
Iyi porogaramu yatangijwe mu 2016 na sosiyete ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga mu Bushinwa ByteDance. Ubu iboneka ku masoko arenga 150 atandukanye, TikTok ifite ibiro i Beijing, Los Angeles, Moscou, Mumbai, Seoul, Tokiyo, no mu yindi mijyi.
Donatien Nsengimana.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show