English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Vuba bidatinze u Rwanda n'u Burundi bagiye guhurira ku meza y'ibiganiro

Mu mpera z’uyu mwaka biteganyijwe ko abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi bazahurira ku meza y’ibiganiro bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi umaze iminsi utifashe neza.

Byemerejwe i Zanzibar muri Tanzania, ahamaze iminsi habera umwiherero w’abayobozi bo muri Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Ibirasirazuba (EAC).

Ku wa 11 Mutarama 2024 u Burundi bwafunze imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda, nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa RED Tabara utavuga rumwe na Gitega, ibintu u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko ari amakuru adafite aho ahuriye n’ukuri.

Ibyo byakurikiwe n’ibindi bibazo aho nko ku wa 10 Gicurasi 2024 habaye igitero cya gerenade cyagabwe muri iki gihugu mu Mujyi wa Bujumubura. Na none u Burundi bugashinja u Rwanda kubigiramo uruhare, icyakora rwo rugaragaza ko ari ukurushyira mu matiku.

Kuva ubwo umubano wari utangiye kuzahurwa wongeye kuzahara cyane.

Kuri iyi nshuro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier yavuze ko mu Ukwakira 2024 hazabaho ibiganiro ku mpande zombi bigamije gucoca ibyo bibazo byose.

Ati “Twemeranyije ko tuzahura ku wa 31 Ukwakira 2024. Tuzaba tunyura mu bibazo byose bihari uyu munsi, bibangamiye ibihugu byombi. Njye na [Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi], Albert Shingiro, twagaragaje ko turajwe ishinga no gushakira umuti ibibazo bibangamiye abaturage b’u Rwanda n’u Burundi cyane ko ari n’abavandimwe.”

Ku wa 07 Nyakanga 2024, ku ifoto yashyize kuri X imugaragaza ari kumwe na Minisitiri Nduhungirehe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe baganira, Minisitiri Shingiro na we yagize icyo avuga kuri iyi ngingo.

Minisitiri Shingiro yavuze ko “Ibiganiro bya dipolomasi ni inzira ikomeye yafasha gushakira umuti amakimbirane, umwuka mubi no kutumvikana ku ngingo runaka biri hagati y’ibihugu byombi.”

Uku gufunga imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi bikozwe n’iki gihugu cy’abaturanyi mu Majyepfo, kwahungabanyije ubucuruzi bitari ku bihugu bihana imbibi gusa, ahubwo no mu karere kose.

Umuyobozi Mukuru w’Akanama gashinzwe Ubucuruzi muri Afurika y’Uburasirazuba (East African Business Council), Jean Bosco Kalisa yavuze ko bishimiye amasezerano yasinyiwe mu mwiherero i Zanzibar “kuko nibiramuka bikunze bizabyutsa ibikorwa byacu by’ubucuruzi n’ishoramari mu Karere.”

Umubano w’u Burundi n’u Rwanda wongeye kuzamo igitotsi, nyuma y’igihe gito ibintu byari bimaze gusubira mu buryo cyane ko na nyuma ya Coup d’état yapfubye yo mu 2015, u Burundi bwashinje u Rwanda kubigiramo uruhare.

Icyo gihe na bwo bwafunze imipaka, buza kongera kuyifungura mu 2022, nyuma y’ibiganiro byamaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Nyuma y’aho Perezida Evariste Ndayishimiye ashinje u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara, wagabye igitero muri Zone Gatumba, Intara ya Bujumbura, imipaka yongeye gufungwa.

Icyakora ni bintu u Burundi bwakoze nta tangazo rimenyesha icyo gikorwa bwashyize hanze, ndetse Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rutigeze rumenyeshwa iki cyemezo.



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Abahanzi nka Riderman,Platin P, Bull Dog n'abandi benshi bagiye gutaramira ku Kivu

Riderman,BullDog,Platini na Danny Nanone bagiye gutaramira muri KIVU BEACH FESTIVAL RUBAVU NZIZA

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Iburengerazuba:Abafite ibyabo byangijwe n'ibikowa bya WASAC bagiye guhabwa ingurane



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-10 12:01:21 CAT
Yasuwe: 87


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Vuba-bidatinze-u-Rwanda-nu-Burundi-bagiye-guhurira-ku-meza-yibiganiro.php