Abacamaza,abashinjacyaha,abanditsi ,abashinzwe iperereza mu nkiko za gisirikare bari guhabwa amahugurwa
Ku wa kibiri tariki ya 23 Mata 2024 abacamanza, abashinjacyaha,abashinzwe iperereza n'abanditsi b'inkiko batangiye amahugurwa y'iminsi ibiri agamije kwigira hamwe uburyo bwo kunoza no guteza imbere ireme rya serivise no guteza imbere ubufatanye mu rwego rw'ubutabera bwa gisirikare.
Muri ayo mahugurwa Perezida w'urukiko rw'ubujurire Francoise Regis Rukundakuvuga yashimye imbaraga z'ubufatanye hagati y'inkiko za gisirikare n'iza gisivile mu kubahiriza amahame yo kutabogama mu itangwa ry'ubutabera.
Brig Gen John Bagabo Perezida w'urukiko Rukuru rwa Gisirikare yongeye gushimangira ko igisirikare cy'u Rwanda kiyemeje kuzamura ireme ry'ubutabera. yashishikarije abitabiriye ayo mahugurwa kumenya amategeko rusange ashimangira akamaro ku guhuza ibyemezo kugirango ubutabera butangwe neza.
Mu myaka itari mike ishinze u Rwanda rwakoresheje ahanini amategeko y'imbonezamubano aho abacamanza bafite ubwigenge bwo gusobanura imanza no gufata ibyemezo bagendeye ku manza zabanje bahuza ingingo z'amategeko mbonezamubano ndetse n'amategeko rusange ubu bukaba ari uburyo bugamije gushimangira kugendera ku mategeko mu byemezo bitandukanye bifatwa n'urukiko.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show