English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kenya:Hadutse indi myigaragambyo y'abasaba imishara y'ibirarane

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2024, Abakozi barenga 3.000 bo muri "Moi University" baramukiye mu myigaragambyo basaba ko ubuyobozi bw'iyo kaminuza bugomba kubaha imishara yabo nkuko bigenwe kandi neza.

Abo bakozi bari biganjemo abarimu bakaba baragaragaje ko mu gihe Ubuyobozi bwa Kaminuza bwaba budashoboye kuba bwakemura ibibazo byabo vuba  bazakomeza iyo myigaragambyo kugeza igihe leta nayo izabyinjiramo.

Abayobozi bayobowe n'ubuyobozi bwa za Kaminuza (UASU) n'ubumwe bwa ma kaminuza ya Kenya (KUSA) bahamagariye Perezida William Ruto kugira icyo akora vuba na bwangu mu gukemura iki kibazo.

Bati: "Turasaba Ruto gukuraho abayobozi ba kaminuza ya Moi kuko ni bitagenda gutyo izasenyuka burundu.”bavuze ko iyi kaminuza itashoboye kurekura amafaranga yose yagenewe kwishyura inguzanyo n’izindi nshingano z’imari mu bigo by’amabanki mu myaka irindwi ishize.

Kwigaragambya bimaze kuba nk'umuco muri Kenya, kuko mu gihe hari ikitagenda neza muri iki gihugu byagaragaye ko hahita haba imyigaragambyo yo kubyumvikanisha.

Ni nyuma yuko urubyiruko rwiyise GEN-Z rumaze iminsi rwirara mu mihanda rwigaragambya rusaba ubuyobozi guhagarika umushinga wo kongera imisoro wari waratowe n'inteko Inshingamategeko y'icyo gihugu ndetse basaba Perezida William Ruto kwegura.

 



Izindi nkuru wasoma

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

U Rwanda rwohereje izindi ngabo na Polisi muri Mozambique

Ukraine yashwanyaguje ikindi kiraro rutura cy'Uburusiya

Barack Obama yashize hanze urutonde rw'indirimbo zamunyuze mu mpeshyi ya 2024

Kenya:Hadutse indi myigaragambyo y'abasaba imishara y'ibirarane



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-14 14:16:18 CAT
Yasuwe: 44


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/KenyaHadutse-indi-myigaragambyo-yabasaba-imishara-yibirarane.php