Amajyepfo:Abayise 'abahebyi' bakora ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro bahagurukiwe
Abayise 'Abahebyi' bakora ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro bo mu Ntara y'Amajyepfo bahagurukiwe,ibyo ni ibyatangajwe na Giverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice ubwo yagiranaga ikiganiro n'itangazamuru.
Ubucukuzi butemewe bw'amabuye y'agaciro bukorwa n'abiyise "Abahebyi" bwafashe indi ntera kuko ibirombe 89 by'amabuye y'agaciro bihari muri byo 43 bicukurwa mu buryo butemewe n'amategeko.
Guverineri w'iyo Ntara Kayitesi Alice yatangajeko bahagurukiye abakomeje kwishora muri ibyo bikorwa bitemewe by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.
Ati"Ubucukuzi butemewe n'amategeko bw'amabuye y'agaciro bukorwa mu turere dutandukanye ariko aho byiganje ni mu turere twa Muhanga na Kamonyi.
Mu Mwaka ushize wa 2023 ikigo cy'igihugu gishinzwe Mine ,Peteroli na Gaze (RMB) cyakoze ubugenzuzi ku hantu 109 hakorwa ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu buryo butemewe mu rwego rwo ku hamenya kugirango ibyo birombe babihe abakora ubucukuzi mu buryo bukurikije amategeko.
Guverineri Kayitesi yakomeje agira ati" Twakoranye inama n'abakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, abayobozi b'uturere ndetse n'abashinzwe ubucukuzi bwayo, akanama gashinzwe ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro katwemereyeko kiyemeje gusuzama icyifuzo cyacu no gukurikirana vuba niba abujuje ibisabwa bafite impushya.
RMB itangazako mu myaka 5 ishize ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'amategeko bwishe abantu bagera kuri 429 abandi 272 barakomereka.
Mu 2018 gusa ubwo bucukuzi bwahitanye abantu 60, mu 2019 buhitana 84,mu 2020 buhitana 71,mu 2021 buhitana 61 mu gihe mu 2021 abapfuye bageze kuri 61.
Guverineri Kayitesi yavuzeko mu turere twose tugize Intara y'Amajyepfo hashizweho uburyo bwo kugenzura ibikorwa nk'ibyo bitemewe n'amategeko mu rwego rwo kubikumira no kubica burundu.
RMB itangazako mu mwaka wa 2023 amafaranga akomoka ku mabuye y'agaciro u Rwanda rwinjije yiyongereye ava kuri miriyoni 772$ mu 2020 agera kuri miriyari zisaga 121$ ni ukuvugako yiyongereyeho 43%.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show