English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Congo: Ingabo z’u Burundi zagaruye inka 20 n’intama15  zari zashimuswe n’inyeshyamba

 

Inka 20 n’intama 15 zari zashimuswe n’inyeshyamba za bohojwe n’ingabo z’ u Burundi ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Congo

 Mu itangazo ryatanzwe  na Minisiteri y’Ingabo mu Burundi, rivuga ko mu bikorwa byo kugarura amahoro no kurinda abaturage ingabo z’igihugu cy’u Burundi zabohoje inka n’intama mu  bikorwa byamaze iminsi ibiri ndetse zisubizwa banyirazo

Lt Col Dismas Zino umuyobozi mu ngabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro muri DRC yahumurije abaturage  ababwira ko umutekano wabo urinzwe ntacyibi cyabahangara

Kugeza ubu, Ingabo za EAC ziri mu Burasirazuba bwa Congo zavuye muri Kenya, u Burundi, Uganda na Sudani y’Epfo.

Ingabo z’u Burundi zahawe kugenzura ibice bya Sake, Mushaki, Karuba na Kilorirwe na Kitchanga.

Ingabo z'u Burundi zahumurije abaturage

 

 

Umwanditsi : Murwanashyaka Sam



Izindi nkuru wasoma

Nyamashek: Yaguwe gitumo ari gusambanya inka.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Goma:Havumbuwe ikirundo cy'intwaro zari zitabwe mu butaka

Burundi:Abantu 171 bamaze kwandura icyorezo cy'ubushita bw'inkende

Inkambi ya Mahama yagaragaje ubudasa mu irushanwa ryahuzaga amakipe yo mu nkambi(Amafoto)



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-04-10 15:21:48 CAT
Yasuwe: 196


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Congo-Ingabo-zu-Burundi-zagaruye-inka-20-nintama15--zari-zashimuswe-ninyeshyamba--.php