English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Dr Edouard Ngirente yafunguye kumugaragaro uruganda rutunganya amata y'ifu

Kuri uyu wa  Gatatu tariki ya 24 Nyakanga 2024, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yafunguye ku mugaragaro uruganda rw’Amata y’Ifu rwa Inyange Industries ruri mu Karere ka Nyagatare. 

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo kwakira litiro ibihumbi 50 z’amata mu isaha, abanza gusuzumwa niba yujuje ibipimo by’ubwiza bisabwa hanyuma bakayayungurura, agakonjeshwa kugera kuri degree 4, bakabona kuyabika mu bubiko bizeye ko ameze neza.

Rufite ikoranabuhanga rigezweho ryaba mu bikorwa bitandukanye no mu gutunganya amata ariko no mu bwirinzi bw’ibiza byakomoka ku mashanyarazi.

Ni uruganda rutunganya  amata agera kuri litiro ibihumbi 650 ku munsi.



Izindi nkuru wasoma

Dr Edouard Ngirente yashimye Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere

Dr Ngirente Edouard yongeye kugirwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda

Uruganda rw'Abashinwa rukora imyenda rwafashwe n'inkongi rurashya rurakongoka

Dr Edouard Ngirente yafunguye kumugaragaro uruganda rutunganya amata y'ifu

Uruganda Prime Cement rwakoraga sima rwamaze kugurishwa



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-24 11:51:54 CAT
Yasuwe: 99


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Dr-Edouard-Ngirente-yafunguye-kumugaragaro-uruganda-rutunganya-amata-yifu.php