English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uruganda Prime Cement rwakoraga sima rwamaze kugurishwa

Amakuru y’ubu bugure yamenyekanye ku murogoba wo ku wa Kabiri tariki 23 Nyakanga mu 2024, nubwo ibijyanye n’igura byose byarangiye ku wa 18 Nyakanga mu 2024.

Kugeza ubu CIMERWA yamaze kumenyesha isoko ry’imari n’imigabane, Rwanda Stock Exchange (RSE) isanzwe ibarizwaho iby’ubu bugure.

Umuyobozi Mukuru wa RSE, Pierre Celestin Rwabukumba, yavuze ko bamenyeshejwe na CIMERWA iby’ubu bugure mu cyumweru gishize.

Ati “Barabitubwiye mu cyumweru gishize, nibwo bigikorwa. Icyo bivuze kinini kiri kuri CIMERWA n’abanyamigabane bayo. Prime Cement yari umwe mu bantu bahanganye ku isoko. Iyo uguze umuntu mwari muhanganye ni ukwigarurira isoko. Mu mikorere National Cement Holdings Ltd baza bwa mbere baza kugura imigabane yabo mu Rwanda bavugaga ko baba bashaka kuyobora isoko aho bakorera hose kuko baba bashaka kugabanya ingano ya sima igihugu gikura mu mahanga.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana amafaranga CIMERWA yatanze kugira ngo yegukane Prime Cement.

CIMERWA iteye iyi ntambwe nyuma yo kwegukanwa na ‘National Cement Holdings Limited’ ifite inganda za sima hirya no hino muri Afurika.

Mu Ugushyingo mu 2023 nibwo Ubuyobozi bwa CIMERWA bwatangaje ko uru ruganda rusanzwe rukora sima mu Rwanda, rwaguzwe na ‘National Cement Holdings Limited’ nyuma yo kwegukana imigabane yarwo ingana na 99,94%.

Muri Mutarama mu 2024 ubuyobozi bwa National Cement Holdings Ltd bwatangaje ko bwamaze kwishyura ikiguzi cyose cy’imigabane 99.94% mu ruganda rwa CIMERWA, yaguzwe miliyoni 85$, ni ukuvuga 107.963.175.000. Frw, biyemeza guhaza sima ku isoko ry’u Rwanda mu gihe gito, ku buryo itazongera gutumizwa hanze, kandi n’Abanyarwanda bakazaba babasha kuyigura.

Umuyobozi w’Ikigo Devki Group ari na cyo kibarizwamo National Cement Company, Dr Narendra Raval, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko icyo bashyize imbere ari uguhindura CIMERWA ishema ry’u Rwanda.

Ati “Twishyuye miliyoni 85$ ndetse inzira zijyanye no kwishyura zarangiye uyu munsi. Kandi nishimiye ko twaje gukorera mu gihugu cyiza cyo muri Afurika y’Iburasirazuba, rero tuzakora ku buryo CIMERWA iba ishema ry’u Rwanda, na buri munyarwanda, kuko nzakora ku buryo duhagarika gutumiza sima hanze y’igihugu.”

CIMERWA yashinzwe mu 1984, iba uruganda rwa mbere rukora sima mu Rwanda. Mu bikorwa binini sima yayo yifashishijwemo harimo BK Arena, Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera, Stade Amahoro, imihanda itandukanye n’ibyumba by’amashuri birenga 2000.

Prime Cement yaguzwe ni uruganda rwari rufite ubushobozi bwo gutunganya toni ibihumbi 600 za sima ku mwaka.



Izindi nkuru wasoma

Uruganda rw'Abashinwa rukora imyenda rwafashwe n'inkongi rurashya rurakongoka

Dr Edouard Ngirente yafunguye kumugaragaro uruganda rutunganya amata y'ifu

Uruganda Prime Cement rwakoraga sima rwamaze kugurishwa

Rubavu:Umukozi w'uruganda rucukura Gaz Methane yishwe n'umuriro w'amashanyarazi

Gicumbi: Green party izubaka uruganda rw’ifiriti ikorwa mu bitoki nijya ku buyobozi



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-24 06:55:59 CAT
Yasuwe: 97


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uruganda-Prime-Cement-rwakoraga-sima-rwamaze-kugurishwa.php