Gakenke: Hamuritswe uruganda rutunganya kawa.
Abahinzi bo mu karere ka Gakenke bibumbiye muri koperative Dukunde Kawa, batashye ku mugaragaro uruganda rukaranga ikawa rufite ubushobozi bwo gukaranga ibiro 100 mu isaha rwatwaye asaga miliyoni 209 z’amanyarwanda.
Kuri wa Kane Taliki 29 Nzeri 2022 nibwo uruganda rukaranga ikawa rwa koperative Dukunde Kawa rwafunguwe ku mugaragaro na Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Madamu Nyirarugero Dancilla ari kumwe n’Umuhuzabikorwa w’ikigega cy’abanyamerika gitera inkunga imishinga y’iterambere muri Afurika, USADF Rwanda.
Iyi Koperative yari isanzwe itunganya ikawa yoherezwa ku masoko ariko ikagarukira mu kuyitonora gusa, kuri ubu ikaba yungutse imashini ikaranga ikawa ifite agaciro k’asaga miliyoni 120 z’amanyarwanda.
Ni uruganda rwubatswe ku nkunga ya USADF, rukaba rubaye uruganda rw’abaturage rwa mbere mu Rwanda rukaranga ikawa.
Iyi Koperative isanzwe itunganya ubwoko bw’ikawa bunyuranye, bugera kuri butanu burimo Fully Washed, Honey, Natural coffee, Anaerobic na Cascara .
Nyuma yo gufungura uruganda bahise bashyira ku isoko umusaruro wa mbere w’ikawa ikaranze, izwi ku izina rya Musasa Coffee.
Koperative Dukunde Kawa yatangiye mu mwaka wa 200, kuri ubu ikaba igizwe n’abanyamuryango basaga 1193. Ikorana n’abahinzi basaga 3500 kandi 80% muri bo ni abagore.
Uretse guhinga no gutunganya ikawa, Dukunde Kawa isanzwe inatunganya umusaruro ukomoka ku mukamo harimo ikivuguto, Yaourte na fromage. Ikora kandi imitako ya Kinyarwanda yo mu buboshyi nayo igurishwa mu mahanga.
Umuhango wo gutaha uru ruganda ku mugaragaro wakomatanyirijwemo ibikorwa bitandukanye birimo guha impamyabushobozi abanyeshuri barangije amahagurwa mu ishuri ry’iyi koperative ryitwa Musasa Coffee School, gutaha inzu icururizwamo ikawa itunganyirizwa muri uru ruganda yitwa Musasa café , ndetse hanatanzwe inka 48 ku banyamuryango ba koperative bahize abandi mu gukorera ikawa ndetse no kuyibyaza umusaruro.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancilla yashimiye abanyamuryango b’iyi koperative uburyo bita ku gihingwa cya kawa ndetse no kuba bashoboye kugera ku ntambwe yo kwitunganyiriza ikawa .
Yagize ati “Banyamuryango ba koperative, turabashimira ibyo mumaze kugeraho […] turabasaba kandi gukomeza kwiteza imbere cyane cyane mukora ibikorwa by’ishoramari muri aka karere”.
Umuyobozi w’ishami rishwinzwe gukurikirana ubwiza n’amabwiriza y’ibyoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi n’ubworozi muri NAEB, Eric Ruganintwari, yavuze ko kuri ubu ikawa ari igihingwa cya kabiri cyinjiriza igihugu amafaranga menshi.
Ruganintwari avuga ko kuba abahinzi babonye ubushobozi bwo kwitunganyiriza ikawa bahinga ku buryo igera ku isoko yongerewe agaciro ari ibintu byo kwishimira ndetse anabashishikariza kuyinywa na bo ubwabo.
Umuhuzabikorwa wa USADF mu Rwanda Geoffrey Kayigi yavuze ko inkunga bahaye Dukunde Kawa ari umusaruro w’imiyoberere myiza u Rwanda rufite.
Ati “Batugezaho uyu mushinga, twumvaga bidashoboka ko abahinzi bashobora ubucuruzi bw’ikawa ikaranze mu Rwanda. Ariko tumaze gusuzuma aho bageze m’urugendo rwo kongerera gaciro ikawa bahinga, twahisemo gutera inkunga uyu mushinga, ngo babone imashini zikaranga zikanapakira ikawa, kuburyo igera ku isoko ihita inyobwa”.
Abafatanyabikorwa bose batewe inkunga na USADF, bubakirwa ubushobozi mu mahugurwa n’ubujyanama ku bufatanye n’Ikigo cy`impuguke ku majyambere y`Africa (ADC)”.
USADF isanzwe itera inkunga imishinga ishingiye ku buhinzi, no kubaka ubushobozi ku makoperative n’amatsinda mu bijyanye n’ibaruramari no gucunga umutungo hagamijwe kubaka ubukungu burambye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show