English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gakenke: Umusore yaguwe gitumo ari gusambanya umwana w’imyaka  irindwi

Umusore wo mu Karere ka Gakenke,Umurenge wa Mubuga,Akagali ka Kamubuga witwa Manirarora Faustin yaguwe gitumo n’abaturage ari gusambanya umwana muto w’umukobwa w’imyaka irindwi maze ahita ashikirizwa ubuyobozi .

Amakuru yamenyekanye kuwa kane tariki ya 29 ubwo abaturage bumvaga urusaku ruturuka mu gashyamba maze bagenda bajya kureba ikibaye bahageze basanga ni Manirarora uri gufata kungufu uwo mwana.

Amakuru avuga ko uwo mwana yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza akaba yarahuye na Manirarora ubwo yari avuye kuvoma maze akamushukisha igiceri kugirango bajyane umwana ara byanga aribwo yahise amufata ku ngufu.

Umwe mu baturanyi b’umuryango w’uwo mwana wahageze ayo mahano akiba yatangaje ko bumvise ijwi ry’umwana mu ishyamba bagakeka ko yaba ari nk’umuntu waba uri kumunigirayo maze bakagenda bagiye gutabara bahagera bagasanga umwana ari gufatwa ku ngufu.”

Ati “ ibi bintu byaturenze kuko ibi byaherukaga kuba kera nko mu myaka 20 ishize, uyu musore yahemukiye umwana n’umuryango we turasaba ko yakanirwa urumukwiye kuko yakoze amahano.”

Abaturage batabaye batangaje ko yagerageje gushaka kubaha amafaranga ariko abo baturage bakamubera ibamba ahubwo bagahita bamushikiriza ubuyobozi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza yahamije Iby’aya makuru avuga ko uwo musore yafashwe ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gakenke kugirango atangire akurikiranwe.

Ati”abaturage bagomba gutangira amakuru ku gihe kuko abantu nkabo baba barishoye mu biyobyabwenge abaturage bakunze kuba babazi,niyo mpamvu amakuru aba ari ingenzi.

Abaturage basabyeko mu gihe cyo kuburana yazazanwa mu ruhame kugirango n’abandi batekerazaga kubikora babonereho isomo.



Izindi nkuru wasoma

Nyamashek: Yaguwe gitumo ari gusambanya inka.

Umuyobozi w'ibitaro arakekwaho kwica umwana

Nyanza:Umusore arakekwaho kwica umukecuru w'imyaka 70

Nyamasheke:Umusore w'imyaka 21 yangonzwe n'imodoka ahita apfa

Gakenke:Abantu bibiri bishwe na gazi yo mu kirombe



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-03-03 14:14:25 CAT
Yasuwe: 135


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gakenke-umusore-yaguwe-gitumo-ari-gusambanya-umwana-wimyaka--irindwi.php