Karasira Aimable yongeye kugezwa mu rukiko maze ahakana bimwe mu byaha aregwa
Kuwa mbere tariki ya 22 Mutarama 2024 hakomeje urubanza ruregwamo Karasira Aimable ku byaha bitandukanye akurikiranweho,umucamanza yongeye gusubiramo ibimenyetso bigize ibyaha byose aregwa.
Karasira Aimable akurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ,guha Jenoside ishingiro guteza imvururu muri rubanda ndetse no kudashobora kwerekana inkomoko y’umutungo we.
Karasira Aimable yageze ku rukiko afite akajerekani karimo amazi mbere yo kwinjira mu rukiko abanza yakuramo inkweto yari yambaye zizwi nka Bodaboda ndetse n’akajerekani agasiga ku muryongo avuga ko ari ukubaha urukiko nka Kiriziya cyangwa Umusigiti.
Ibyaha Karasira akurukiranweho yagiye abikorera ku rubuga rwa YouTube aho ubushinjyacyaha bwagiye bwifashisha izo Video mu gusobanura ibyaha aregwa.
Ku cyaha cyo guhakana jenoside no kuyiha ishingiro Karasira yumvikanye avuga ko jenoside itateguwe kandi ko guhanurwa kw’indege ya Juvenal Habyarimana byabaye imbarutso ya Jenoside.
Yisobanura Karasira yavuze ko atigeze ahakana jenoside kandi ko yateguwe ikaba yaratwaye abe akaba yiteguye no kubitangira ibimenyetso.
Icyindi cyaha Karasira akurikiranweho n’icyo guteza imvururu muri rubanda, ubushinjacyaha bwavuze ko Karasira yumvikanye avuga ko mu gisirikare cy’u Rwanda abakomeye ari Abagande ibyo bikaba ari ukwangisha abaturage ubutegetsi buriho.
Ku cyaha cyo kudashobora gusobanura inkomoko y’umutungo we, ubushinjacyaha bwavuze ko Karasira yasanganwe miriyoni 38 harimo miriyoni 11 z’Amanyarwanda ,Amadorari ndetse n’amayero ayo yose akaba yaracaga kuri konti ye ariko akaba atarashoboye gusobanura inkomoko yayo mafaranga
Karasira ari murukiko yagaragaje ko umwe mu bamwunganira ariwe Evode Kayitana atari kumwe nawe kuberako nta mwanya yigeze amuha kugirango baganire ku rubanza.
Gatera Gashabana nawe umwunganira yabwiye urukiko ko atoroherwa no kubonana n’umukiriya we mu buryo bworoshye ariko urukiko rwamwijeje ko ibyo bigiye gukurikiranywa maze bigakemuka.
Karasira Aimable w’imyaka 46 yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ariko aza gusezererwa kuberako yari atangiye kugaragaza imico mibi idakwiye umurezi akaba yarafunzwe mu 2021.
Urukiko rwanzuye ko urubanza ruzakomeza tariki ya 3 Mata 2024.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show