English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kucyi  Dr.Frank Habineza wa Green Party atazanye bimwe mu byangombwa asabwa ? 

Nyuma y’igihe gito gishize abakandida kumwanya wa Perezida wa repubulika bemerewe gutanga ibyangombwa nkenerwa ngo bemererwa kuziyamamariza kuri uwo mwanya kuri uyu munsi tariki ya 20 Gicurasi Hon. Dr Frank Habineza nawe yatanze Kandidatire ye nk’umukandida uhagarariye ishyaka Green Party ariko haburamo bimwe nabimwe avuga ko yasize Atari uko yabyibagiwe. 

Uyu mukandida aganira n’itangazamakuru yabajijwe impamvu yaba yasize bimwe mu byangombwa yaburaga avuga ko bitiwe nuko yari yabitanze mu matora aherutse ( mu mwaka wa 2017) bitari ngombwa kubizana nanone . 

Ati” Yego hari ibyangombwa ntazanye ariko si uko nabyibagiwe ahubwo ni uko ubushize mu matora nari nabitanze. aha navuga nk’icyangombwa cy’uko ntabundi bwenegihugu mfite  murabizi ko muri 2017 narimfite ubwenegihugu bwa Swiden kandi nari naratanze icyemeza ko naburetse. Ariko bambwiye ko nkwiriye kongera kubizana ndumva ntakibazo kirimo.”

Akomeza avuga ko kuri iyi nshuro noneho irishyaka ryifitiye icyizere kuko mbere amatora yabaye ryari rimaze imyaka ine gusa ryemewe ariko kuri ubu ngo rimaze imyaka irenga icumi kandi irishyaka rifite imyanya munzego za leta nko munteko ishinga amategeko aho rifitemo abadepite babiri,irishyaka kandi rifite umusenateri rikagira 5% ry’abadepite avuga ko ibi byazamuye icyizere mu baturage .

Hon. Dr Frank Habineza yatanze kandidatire ye asabwa kuzana ibibura 

Hon.Dr Habineza yatanzwe nk'uhagarariye ishyaka Green party 



Izindi nkuru wasoma

Bimwe mu bidasanzwe byaranze amatora y'Umukuru w'igihugu n'ay'Abadepite

Umukandida Frank Habineza yatoranye icyizere cyo hejuru ( AMAFOTO)

Green party byayigendekeye bite ku munsi wanyuma wo kwiyamamaza ( AMAFOTO)

Green party ntikozwa iby’ifumbire mvaruganda

Gicumbi: Green party izubaka uruganda rw’ifiriti ikorwa mu bitoki nijya ku buyobozi



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2024-05-20 19:37:19 CAT
Yasuwe: 179


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kucyi--HonDr-Frank-Habineza-wa-Green-Party-atazanye-bimwe-mu-byangombwa-asabwa--.php