Makuza Peace Plaza yahiye hangirika ibifite agaciro gasaga miriyoni 190Frw
Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe kuzimya inkongi y'umuriro, ryatangaje ko ubwo inzu izwi nka Makuza Peaca Plaza yashyaga hangiritse ibifite agaciro ka miliyoni hafi 200 z'amafaranga y'u Rwanda.
Polisi y’u Rwanda itangaza ko habarurwa ibyangijwe n’iyo nkongi , bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 198. Polisi ivuga ko icyakora inyubako ubwayo yari ifite ubwishingizi ariko ibicuruzwa byo ntayo byari bifite nk’uko byagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga.
ACP Rutikanga avuga ko icyateye iyi nkongi ngo byaturutse kuri ‘Circuit electric’ yatumye ibyumba byo hasi bifatwa. Ati “Ibyangijwe n’inkongi n’ibicuruzwa by’abantu batanu bakorera muri iyi nyubako ariko harimo abakoreraga hamwe”.
Amakuru avuga ko mu byangijwe n’inkongi birimo ibintu byifashishwa mu gufunika ibitanda, igitambaro byo kudodamo imyenda, amarido, Telefone, Mudasobwa n’ibindi bikoresho byifashishwa mu ikoranabuhanga.
Polisi ivuga ko kugeza ubu nta wahakomerekeye cyangwa ngo ahatakarize ubuzima. Yaboneyeho kugira inama abacuruzi gufata ubwishingizi bw’ibicuruzwa byabo kuko impanuka ntiteguza.
Iyi nkongi yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa kae tariki 04 Nyakanga 2024.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show