English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nepal:Impanuka y'indege yahitanye abari bayirimo bose harokoka Umupilote(Amafoto)

Captain Manish Ratna Shakya, niwe wenyine wabashije kurokoka impanuka y'indege  yahitanye abari bayirimo bose uko bari 18 ariko we abasha kurokoka bitewe nuko ikizuru cy'indege (Cockpit) kitandukanije n'igice gisigaye cy'indege amasengonda make mbere yuko icyindi gice cyigurumana.

Impanuka ikimara kuba itsinda rya Polisi rishinzwe ubutabazi muri Nepal ryihutiye gutabara ariko risanga cya gice cy'indege cyafashwe n'inkongi cyakongotse kandi umuriro uri kurushaho gusatira ikizuru cy'indege cyarimo Umupilote.

Amakuru dukesha ishami rya BBC rikorera muri ako gace nuko uwo mu Pilote yahise ajyanwa mu bitaro kugeza ubu akaba abasha kuvuga ndetse no kubwira abo mu muryango we ko ameze neza.

Umuyobozi wa Polisi muri Nepal Dambar  Bishwakarma, yavuze ko bamusanze afite ikibazo cyo guhumeka kuko igikingira umuyaga cyari gifunguye.

Yakomeje ati"yari afite amaraso mu maso igihe yatabarwaga ariko twamujyanye mu bitaro mu buryo ashobora kuvurwa vuba."

Minisitiri ushinzwe indege za gisivile muri Nepal, yasobanuye ko babonye indege ihindukiye mu buryo butunguranye ubwo yahagurukaga ku kibuga cy'indege mbere gato y'uko igwa mu gice cy'Uburasirazuba bw'umuhanda w'ikibuga cy'indege.

Nk’uko byatangajwe n’Igisirikare cya Nepal, ngo uyu mupilote "yarokowe mu minota itanu nyuma y’impanuka" kandi "yagize ubwoba bwinshi ariko ntiyari yataye ubwenge".

Umuyobozi w’ibitaro, Dr. Meena Thapa, yatangaje ko uwo mu Pilote yakomeretse mu mutwe no mu maso kandi vuba aha azabagwa kugira ngo bavure amagufwa yavunitse yo mu mugongo.

 



Izindi nkuru wasoma

DRC:Abarimu bahunze M23 basabwe guhunguka bagasubira mu kazi

Nyamasheke:Impanuka y'imodoka yahitanye umuntu umwe abandi 27 barakomereka

Gen Muhoozi aratabariza Umudepite uri muri gereza wazize kuba amushigikiye

Abantu 61 bahitanywe n'impanuka y'indege muri Brezili

Amerika igiye kohereza itsinda ry'indege z'intambara zo gufasha Israel guhangana na Iran



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-25 15:45:51 CAT
Yasuwe: 72


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NepalImpanuka-yindege-yahitanye-abari-bayirimo-bose-harokoka-UmupiloteAmafoto.php