Nepal:Impanuka y'indege yahitanye abari bayirimo bose harokoka Umupilote(Amafoto)
Captain Manish Ratna Shakya, niwe wenyine wabashije kurokoka impanuka y'indege yahitanye abari bayirimo bose uko bari 18 ariko we abasha kurokoka bitewe nuko ikizuru cy'indege (Cockpit) kitandukanije n'igice gisigaye cy'indege amasengonda make mbere yuko icyindi gice cyigurumana.
Impanuka ikimara kuba itsinda rya Polisi rishinzwe ubutabazi muri Nepal ryihutiye gutabara ariko risanga cya gice cy'indege cyafashwe n'inkongi cyakongotse kandi umuriro uri kurushaho gusatira ikizuru cy'indege cyarimo Umupilote.
Amakuru dukesha ishami rya BBC rikorera muri ako gace nuko uwo mu Pilote yahise ajyanwa mu bitaro kugeza ubu akaba abasha kuvuga ndetse no kubwira abo mu muryango we ko ameze neza.
Umuyobozi wa Polisi muri Nepal Dambar Bishwakarma, yavuze ko bamusanze afite ikibazo cyo guhumeka kuko igikingira umuyaga cyari gifunguye.
Yakomeje ati"yari afite amaraso mu maso igihe yatabarwaga ariko twamujyanye mu bitaro mu buryo ashobora kuvurwa vuba."
Minisitiri ushinzwe indege za gisivile muri Nepal, yasobanuye ko babonye indege ihindukiye mu buryo butunguranye ubwo yahagurukaga ku kibuga cy'indege mbere gato y'uko igwa mu gice cy'Uburasirazuba bw'umuhanda w'ikibuga cy'indege.
Nk’uko byatangajwe n’Igisirikare cya Nepal, ngo uyu mupilote "yarokowe mu minota itanu nyuma y’impanuka" kandi "yagize ubwoba bwinshi ariko ntiyari yataye ubwenge".
Umuyobozi w’ibitaro, Dr. Meena Thapa, yatangaje ko uwo mu Pilote yakomeretse mu mutwe no mu maso kandi vuba aha azabagwa kugira ngo bavure amagufwa yavunitse yo mu mugongo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show