English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Patrick Muyaya yahakanye ibivugwa ko DRC iri mu mishikirano n'umutwe wa M23 

Mu gihe ku wa mbere tariki ya 22 Nyakanga ibinyamakuru bitandukanye byanditse inkuru ivuga ko i Kampala muri Uganda hateraniye inama y'ibanga igamije gukemura ibibazo by'intambara yo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Umuvugizi wa Guverinona ya DRC, Patrick Muyaya yahise abivuguruza.

Ni amakuru Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya yahakaniye ku rubuga nkoranyambaga X, asobanura ko ubutegetsi bw’igihugu cyabo budashobora gushyikirana n’abo mu mutwe yise uw’iterabwoba.

Nubwo Muyaya yahakanye aya makuru, bigaragara ko Minisitiri w’Ingabo n’abahoze ari abasirikare wa RDC, Guy Kabombo Mudiamvita, tariki ya 18 Nyakanga yahaye abantu batatu icyemezo kibemerera guhagararira guverinoma muri iyi mishyikirano i Kampala mu gihe cy’iminsi itanu.

Umuhuzabikorwa wa gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (P-DDRC-S), Prof. Bahala Okw’Ibale Lusheke Jean Bosco, Mutuale Malangu Joseph David wo muri Minisiteri y’Ingabo na Okankwa Bukasa Anselme, umuhuzabikorwa wungirije wa P-DDRC-S.

Mu kiganiro n’ibiro ntaramakuru AFP by’Abafaransa, umwe mu bayobozi bo muri M23 yemeje ko bari kugirana imishyikirano na guverinoma ya RDC.

Uyu mutwe ubarizwa mu ihuriro AFC ryashinzwe na Corneille Nangaa bivugwa ko uhagarariwe i Kampala n’abarimo Umuvugizi wawo mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, umaze imyaka myinshi awuhagararira mu biganiro bya politiki.

Prof. Bahala yemeje ko ari muri Uganda, asobanura ariko ko atagiye gushyikirana na M23, ahubwo ngo we na bagenzi be bagiye kuganira na Uganda ku bijyanye n’abana bari barashimuswe n’umutwe witwaje intwaro wa LRA.

Yagize ati “Ibintu by’imishyikirano na M23 ntabwo ari ukuri. P-DDRCS iri mu biganiro na Uganda ku gucyura abana baherutse kurekurwa na LRA muri Repubulika ya Centrafrique. Ni ibyo.”

Umwe mu bayobozi mu biro bya Perezida wa Uganda kuri uyu wa 22 Nyakanga 2024, yemereye ibi biro ntaramakuru ko i Kampala hari intumwa zo ku rwego rwo hejuru za M23 zagiye gushyikirana n’iza RDC, icyakoze ngo byari byagizwe ibanga bitewe n’uburemere bw’iyi ngingo.

Yagize ati “Itsinda ryo ku rwego rwo hejuru rihagarariye guverinoma ya RDC n’irya M23/AFC ari i Kampala mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC. Bitewe n’ibibazo birimo, ni imishyikirano y’ibanga ariko ibirambuye bizatangazwa nyuma.”

Ibiganiro byaherukaga guhuza izi mpande zombi byabereye i Luanda muri Angola tariki ya 7 Werurwe 2023. Icyo gihe, zemeranyije guhagarika imirwano ariko nta musaruro iyi myanzuro yatanze, kuko intambara irakomeje.

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, nk’uwayoboye ibiganiro byahuje intumwa za RDC n’iza M23 mu 2012, yagaragaje ko igikwiye kugira ngo intambara ihagarare ari uko impande zombi zasubira mu biganiro, zigashakiramo ibisubizo birambye.

 



Izindi nkuru wasoma

Gen.Patrick Nyamvumba yatanze impapuro zimwemerara guhagarira u Rwanda muri Tanzania

DRC:Umunyekongo wagiye mu mishikirano na M23 yirukanwe muri Guverinoma

Patrick Muyaya yahakanye ibivugwa ko DRC iri mu mishikirano n'umutwe wa M23

Donald Trump atorewe kuyobora Amerika Isi yaba ihuye n'akaga-Ibivugwa na NATO

U Rwanda ni gereza ifunguye-Ibivugwa n'abimukira bamaze umwaka mu Rwanda boherejwe n'u Bwongereza



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-23 12:16:40 CAT
Yasuwe: 77


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Patrick-Muyaya-yahakanye-ibivugwa-ko-Leta-ya-Kinshasa-iri-mu-mishikirano-numutwe-wa-M23-.php