English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umunya-Brésil Robertinho ashobora gutangazwa nk'umutoza mushya wa Rayon Sports 

Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho ashobora gutangazwa nk’Umutoza mushya wa Rayon Sports kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Nyakanga, nyuma y’uko impande zombi zamaze kumvikana ibijyanye n’amasezerano.

Rayon Sports yatangiye kwitegura umwaka w’imikino mushya wa 2024/25, nta mutoza mukuru ifite nyuma yo gutandukana n’Umufaransa Julien Mette muri Kamena.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo iyi kipe itangaza byinshi birambuye kuri ‘Rayon Sports Week’ na ‘Rayon Sports Day’ iteganyijwe tariki ya 3 Kanama 2024.

Amakuru dukesha IGIHE  ni uko ari bwo  hamenyekana Umutoza mushya wa Rayon Sports byitezwe ko ari Umunya-Brésil Robertinho umaze iminsi aganira na yo.

Uyu mutoza w’imyaka 64 ni we uheruka guhesha Gikundiro Igikombe cya Shampiyona yatwaye mu 2019, anayigeza muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu 2018.

Robertinho nta kazi yari afite nyuma yo gutandukana na Simba SC yo muri Tanzania mu Ugushyingo. Andi makipe yatoje nyuma yo kuva mu Rwanda ni Gor Mahia FC yo muri Kenya na Vipers SC yo muri Ugan

Uretse umutoza, byitezwe ko kuri uyu wa Mbere ari bwo Rayon Sports itangaza ikipe izakina na yo ku Munsi w’Igikundiro aho yamaze kumvikana na Azam FC yo muri Tanzania.

Biteganyijwe ko uyu mukino wo ku wa 3 Kanama, uzabera kuri Stade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.

Rayon Sports itegerejwemo kandi abakinnyi babiri bashya bataha izamu. Mu bo imaze iminsi iganira na bo harimo Umunya-Ghana James Akaminko wakiniraga Azam FC mu kibuga hagati ariko akaba yayerekezamo nk’intizanyo.

Abo yamaze gutangaza ni Ndikuriyo Patient, Fitina Omborenga, Ndayishimiye Richard, Omar Gning, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ishimwe Fiston, Nshimiyimana Emmanuel, Rukundo Abdul Rahman, Haruna Niyonzima na Prinsse Elenga-Kanga.

Umunya-Mali Adama Bagayogo w’imyaka 20, wigaragaje mu mukino wa gicuti Gikundiro yanganyijemo na Gorilla FC igitego 1-1 ku wa Gatandatu, byitezwe ko na we azazamurwa mu ikipe ya mbere.

Rayon Sports izakina undi mukino wa gicuti n’Amagaju FC ku wa Gatatu saa Cyenda i Huye.



Izindi nkuru wasoma

Menya byinshi kuri Minisitiri mushya w’Uburezi.

Ubusuwisi bwashizeho ibihembo biryoshye ku muntu washobora gukura ibisasu mu biyaga

François Régis wari Vice Chairman wa APR FC yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Simba Sports Club

Umunya-Brésil Robertinho ashobora gutangazwa nk'umutoza mushya wa Rayon Sports

Kuba umwana ashobora guhinduza igitsina yavukanye bitumye Elon Musk afata umwanzuro utoroshye



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-22 09:35:52 CAT
Yasuwe: 81


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/UmunyaBrsil-Robertinho-ashobora-gutangazwa-nkumutoza-mushya-wa-Rayon-Sports-.php