English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umunyarwanda wambuwe amafaranga na Polisi ya Uganda yayasubijwe

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace ka Kigezi yatangaje ko hari abapolisi babiri bo muri icyo gihugu batawe muri yombi kubera gushaka kwiba Umunyarwanda wari ugiye muri icyi gihugu.

Abatawe muri yombi ni abapolisi bakorera ku mupaka wa Gatuna aribo PC Gracious Tusiime w’imyaka 25 na Zechariah Ekiyankundire.

Amakuru avuga ko aba bapolosi batangiriye umunyarwanda witwa Thomas Habanabakize maze batangira kumubwirako amafaranga afite ari amiganano maze  bamwaka amafaranga ibihumbi 85 Frw bamusaba ko asubira mu Rwanda akoresheje undi mupaka,ariko Thomas yanga gusubira mu Rwanda akoresheje uwo mupaka ahubwo ahita abarega ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka kuri uwo mupaka.

Ubwo yari amaze gutanga amakuru abo bapolisi bahise batabwa muri yombi n’urwego rubishinzwe rwo muri Uganda kandi bahita batangira gukurikiranwa.



Izindi nkuru wasoma

Uganda yavumbuye utundi duce twari twihishemo peteroli

Uganda:Umuhanzi Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida Museveni

U Rwanda rwohereje izindi ngabo na Polisi muri Mozambique

Abapolisi ba DRC bari barahungiye muri Uganda basubijwe iwabo

Indege y'ubutasi ya Uganda yarasiwe muri Congo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-03-03 19:30:29 CAT
Yasuwe: 89


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umunyarwanda-wambuwe-amafaranga-na-Polisi-ya-Uganda-yayasubijwe.php